AGEZWEHO

  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...
  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...

RCA ivuga ko itazihanganira abanyereza umutungo w'amakoperative

Yanditswe Jan, 11 2017 11:08 AM | 1,955 Views



Mu rwego rwo guca akajagari mu ikusanya ry'amafaranga ya koperative z'abamotari rimwe na rimwe bikagorana kubikurikirana, kubera amafaranga menshi yasohotse nta busobanuro, ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA cyatangaje ko kitazihanganira umuyobozi cyangwa umunyamuryango w'izi koperative uzanyereza umutungo.

Ibi biravugwa mu gihe ubuyobozi bw'iki kigo buvuga ko bwakira ibibazo by'abanyamuryango b'izi koperative bavuga ko bakwa amafaranga ntibamenye irengero ryayo ndetse n'abayobozi b'izi koperative baka abanyamuryango bazo amafaranga menshi.

RCA mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru, yavuze ko mu mabwiriza mashya agenga izi koperative ateganya ko umusanzu uzajya utangwa mu bigo by'imari byemewe mu Rwanda.

Kuri ubu mu gihugu hose habarurwa amakoperative 243 y'abatwara abagenzi kuri moto, agizwe n'abanyamuryango bakabakaba ibihumbi 20. RCA ikaba yemeza ko izi koperative zigomba gutanga ubusobanuro bw'amafaranga yose yakoreshejwe, hagamijwe guca burundu isesagurwa ry'umutungo n'akajagari kaboneka mu mikorere n'imikoranire y'abanyamuryango bazo.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage