Yanditswe Oct, 07 2017 20:10 PM | 5,938 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame arashima uruhare rw'abapadiri b'Abanyarwanda mu kuzamura abanyarwanda bose batavanguye amadini. by’umwihariko akaba ashima umusaruro w'ubufatanye hagati y'u Rwanda na Vatican biturutse mu guhindura imyumvire ku byabaye mu myaka yashize. Ibi yabigarutseho ubwo yifatanyaga na Kiliziya Gatolika kwizihiza yubile y'Imyaka 100 ishize Abanyarwanda ba mbere bahawe ubupadiri.
Umuhango wo kwizihiza yubile y'imyaka 100 ishize Abanyarwanda
ba mbere bahawe ubupadiri wateranyirije abayoboke babarirwa mu bihumbi ndetse
n'abihaye Imana bo muri Kiliziya Gatolika kuri misiyoni ya Kabgayi ari naho aba
bapadiri b’Abanyarwanda baherewe isakaramentu ry'Ubupadiri mu myaka 100 ishize.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimye uruhare abapadiri
bagize bateza imbeze Abanyarwanda batavanguye ndetse n'uruhare bagize mu
gusigasira amateka y'u Rwanda.
Perezida w’inama y’Abepisokopi mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba yongeye gusabira imbabazi abihaye Imana ndetse n'abayoboke ba kiliziya Gatolika bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda anashimira abihaye Imana bagize umutima utabara ndetse bemera no guhara ubuzima bwabo barokora abahigwaga ngo bicwe.
Perezida Kagame yanagarutse ku biganiro aherutse kugirana na Papa Francis avuga ko gusubira mu mateka no guhindura imyumvire ku byabaye mu myaka yashize byatanze umusaruro w'ubufatanye hagati y'u Rwanda na Vatican.
Ku italiki ya 7 Ukwakira 1917 nibwo Habaye itangwa rya mbere ry’ubupadiri i Kabgayi, kuri Padiri Balthazar GAFUKU w’i Zaza na Donat REBERAHO w’i Save. Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abapadiri barenga 1000.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru