AGEZWEHO

  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...
  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...

Kigali: Umunyamabanga mukuru wungirije wa Loni yasuye urwibutso rwa Jenoside

Yanditswe Oct, 31 2016 14:44 PM | 825 Views



Umunyamabanga mukuru wungirije w'umuryango w'abibumbye ku isi, Jan Eliasson, avuga ko abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda nta mahitano yandi bafite uretse kuyemera kuko ukuri kwayo guhari. Ibi Jan Eliasson, yabivuze mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, nyuma yo gusura  urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Jan Eliasson,ntiyorohewe n'intimba n'agahinda, nyuma yo gushyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 259, no gusobanukirwa uburyo jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yakoranywe ubugome bwinshi, igatwara abasaga miliyoni mu gihe cy'iminsi ijana gusa.

Yagize ati: “Ndumva nkozweho bikomeye n'ibyo mbonye aha hantu, ariko nanone nkanibaza uburyo ikiremwamuntu gishobora gukora ibintu bisa n'ibyo tubonye muri uru rwibutso. nkanibaza nti kuki buri gihe dutangira kwibaza ku bintu ari uko byabaye, kuki tutabikumira mbere?”

Avuga ku bagize uruhare muri Jenoside bakihisha ubutabera, uyu mugabo ntiyariye indimi ku kubasaba kwemera kugezwa imbere y'ubutabera bakaryozwa ibyo bakoze.

Ati: “Ni iby’akamaro cyane ko bemera kubazwa ibyo bakoze, nta muntu wagombye kubyitwaza, bagomba kwishyura ibyo bakoze, hari inzira z'amategeko zigomba kubahirizwa, izo nta zindi ni ukugera imbere y'ubutabera. ubundi hakabaho n'uruhare rwa Politiki n'ubuyobozi, ari naho ngaruka ku kwishimira ko Leta y' u Rwanda n'abaturage bahisemo kwita ku hazaza, kandi kwiyubakira igihugu bigakorwa n'abanyarwanda, n'urubyiruko ahanini rwanavutse nyuma ya Jenoside, ariko ni igihugu cyabo, bagomba kubona ibi bikabatera imbaraga zo gukora cyane ngo bubake u Rwanda rutajegajega.”

Ku bagihakana Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, Umunyamabanga mukuru wungirije w'umuryango w'abibumbye ku isi, ngo kubwe bibaye bishoboka yabazana mu Rwanda: “Ndashaka kubatumira kuri uru rwibutso kandi nkumva naba mpari, kugirango numve kandi ndebe icyo bavuga. Nagiye henshi havugwa iyicarubozo no kubangamira ikiremwamuntu, ariko buri gihe binyemeza ko dukwiye guhagurukira icyarimwe ngo ibyabaye bitazongera.”

Jan Eliasson uzasoza manda ye mu muryango w'abibumbye mu mpera z'uyu mwaka, ngo asanga kuba umuryango w'abibumbye warananiwe guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, abibona nk'isomo ryatuma noneho habaho kuba maso no gufataniriza hamwe gukumira icyo aricyo cyose cyagarura jenoside.


Photo: Internet




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage