AGEZWEHO

  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...
  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...

Ibigo byigenga 2 bicunga umutekano byafunzwe na Polisi y' u Rwanda

Yanditswe Nov, 03 2017 18:34 PM | 4,347 Views



Police y'u Rwanda irasaba abagirana amasezerano n'ibigo byigenga bicunga umutekano kujya bashishoza bakamenya niba ibyo bigo byemewe gukorera mu gihugu. Ibi ni mu gihe hari ibigo 2 byamaze guhagarikwa kuri serivise z'umutekano byatangaga kubera kutagira ibyangombwa bibemerera gucunga umutekano.

Ibigo byafunzwe ni icyitwa Skal n'ikitwa Indateba byacungaga umutekano mu mahoteri no ku nzu y'ubucuruzi ahazwi nko kwa Rubangura. Umuvugizi wa Police y'u Rwanda ACP Theos Badege yasobanuye ko intandaro yo gufunga ibi bigo aruko byakoraga mu buryo butemewe n'amategeko agenga abatanga serivise z'umutekano.  Asaba abantu gushishoza mbere yo kugirana amasezerano n'abacunga umutekano. Yagize ati, "niba uri ikigo, ishuri, hoteri ukeneye gucungirwa umutekano ukabona ikigo gitanga iyo  serivise banza urebe niba yarahawe icyemezo, kuko twasobanuye ko twafunze ibigo 2. Abo bantu bishe iri tegeko ntibemerewe gukora"

Ibigo bicunga umutekano bikunze gukorera ahatangirwa  serivise zinyuranye zirimo iz'ubucuruzi, ibigo by'imari, ibitaro, amahoteri n'ahandi. Ni kenshi kandi humvikana kwibwa mu nzu zizwi ko zirindwa na bene ibyo bigo.  Umuvugizi wa Polisi y'igihugu avuga ko mu byo basaba ibi bigo haba harimo ubwishingizi n'ubwo abakorana nabyo bareba ibisaba amafaranga make. Ati, "Ubundi akenshi aba bantu baba bafite ubwishingizi, tuvuge ko ubujura bubaye ntushobora guhomba, kandi kubera gushishoza ukareba niba umuntu ari indakemwa uba wizeye ko utari bukoreshe umujura, umunywarumogi ejo uzaguhemukira. Tuzi abantu bagiye bahomba bagashukwa, uko iyo ataremerwa aca make, uko guca make rero birahenze, utanga make ejo mu gitondo ukibwa menshi."

Umuyobozi w'ishyirahamwe ry'ibigo byigenga bicunga umutekano (Rwanda Private Security Industry Association), Kashemeza Robert, avuga ko mu gucunga umutekano atariho hakwiye kuba akajagali. Yashimangiye ko imikorere mibi ikomeje kugaragara muri ibi bigo izasiga hari ibindi bifunzwe.

Ni kenshi hirya no hino humvikana isahurwa ry'ibintu ndetse n'amafaranga mu ma banki,  serivise zitanoze zitangwa n'ibigo bicunga umutekano, ibikoresho bidahagije birimo no kutagira imbunda, ubunararibonye  bucye n'ibindi. Ibi byose bikaba ari bimwe mu bituma hari ibigo bikemangwa imikorere yabyo.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage