Yanditswe Nov, 03 2017 18:34 PM | 4,347 Views
Police y'u Rwanda
irasaba abagirana amasezerano n'ibigo byigenga bicunga umutekano kujya
bashishoza bakamenya niba ibyo bigo byemewe gukorera mu gihugu. Ibi ni mu gihe
hari ibigo 2 byamaze guhagarikwa kuri serivise z'umutekano byatangaga kubera
kutagira ibyangombwa bibemerera gucunga umutekano.
Ibigo byafunzwe ni icyitwa Skal n'ikitwa Indateba byacungaga umutekano mu mahoteri no ku nzu y'ubucuruzi ahazwi nko kwa Rubangura. Umuvugizi wa Police y'u Rwanda ACP Theos Badege yasobanuye ko intandaro yo gufunga ibi bigo aruko byakoraga mu buryo butemewe n'amategeko agenga abatanga serivise z'umutekano. Asaba abantu gushishoza mbere yo kugirana amasezerano n'abacunga umutekano. Yagize ati, "niba uri ikigo, ishuri, hoteri ukeneye gucungirwa umutekano ukabona ikigo gitanga iyo serivise banza urebe niba yarahawe icyemezo, kuko twasobanuye ko twafunze ibigo 2. Abo bantu bishe iri tegeko ntibemerewe gukora"
Ibigo bicunga umutekano bikunze gukorera ahatangirwa serivise zinyuranye zirimo iz'ubucuruzi, ibigo by'imari, ibitaro, amahoteri n'ahandi. Ni kenshi kandi humvikana kwibwa mu nzu zizwi ko zirindwa na bene ibyo bigo. Umuvugizi wa Polisi y'igihugu avuga ko mu byo basaba ibi bigo haba harimo ubwishingizi n'ubwo abakorana nabyo bareba ibisaba amafaranga make. Ati, "Ubundi akenshi aba bantu baba bafite ubwishingizi, tuvuge ko ubujura bubaye ntushobora guhomba, kandi kubera gushishoza ukareba niba umuntu ari indakemwa uba wizeye ko utari bukoreshe umujura, umunywarumogi ejo uzaguhemukira. Tuzi abantu bagiye bahomba bagashukwa, uko iyo ataremerwa aca make, uko guca make rero birahenze, utanga make ejo mu gitondo ukibwa menshi."
Umuyobozi w'ishyirahamwe ry'ibigo byigenga bicunga umutekano (Rwanda Private Security Industry Association), Kashemeza Robert, avuga ko mu gucunga umutekano atariho hakwiye kuba akajagali. Yashimangiye ko imikorere mibi ikomeje kugaragara muri ibi bigo izasiga hari ibindi bifunzwe.
Ni kenshi hirya no hino humvikana isahurwa ry'ibintu ndetse n'amafaranga mu ma banki, serivise zitanoze zitangwa n'ibigo bicunga umutekano, ibikoresho bidahagije birimo no kutagira imbunda, ubunararibonye bucye n'ibindi. Ibi byose bikaba ari bimwe mu bituma hari ibigo bikemangwa imikorere yabyo.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru