Yanditswe Apr, 07 2018 21:52 PM | 17,059 Views
Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yifatanyije n'urubyiruko rubarirwa mu bihumbi mu rugendo rwo kwibuka rumaze kumenyerwa nka walk to remember.
Ahagana saa kumi n'imwe
z'umugoroba kuri uyu wa gatandatu tariki 7 Mata, imbere y'ingoro y'inteko
ishinga amategeko hatangiye urugendo rwo kwibuka ruzwi nka walk to remember.
Madame wa perezida wa repubulika Jeannette Kagame wari kumwe n'abandi bayobozi
mu nzego nkuru z'igihugu yifatanyanyje n'urubyiruko rubarirwa mu bihumbi
rwitabiriye uru rugendo. Bamwe mu rubyiruko barwitabiriye basanga uru rugendo
rukubiyemo amasomo menshi mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu bandi bitabiriye uru
rugendo kandi harimo n'inshuti z'u Rwanda z'abanyamahanga, nabo bahamya ko
igikorwa nk'iki kiri mu bifasha gusubiza agaciro inzirakarengane zazize
jenoside yakorewe abatutsi ndetse no kwifatanya n'abarokotse.
Urugendo rwo kwibuka rwasorejwe kuri sitade Amahoro ni kimwe mu bikorwa bitangira icyumweru cy'icyunamo ndetse n'iminsi ijana yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi kuri ubu yibukwa ku nshuro ya 24.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru