AGEZWEHO

  • Burera: Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...
  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...

Abantu basaga 2700 barateganya guhabwa indangampunzi

Yanditswe Aug, 30 2018 22:44 PM | 6,606 Views



Mu Rwanda hatangijwe igikorwa cyo gutanga  indangampunzi ku bantu basaga 2700 babaruwe. Impunzi zari zimaze igihe mu Rwanda zidafite iki cyangombwa kiziranga, ziremeza ko hari amahirwe byababuzaga cyane cyane ku isoko ry' umurimo.

Bamwe mu mpunzi bemeza ko kutagira ibyangombwa bibaranga hari ingaruka byabagiragaho mu mikorere yabo. Babihurizaho n’izindi mpunzi zirimo n’iz’abakongomani. Bati, "nkanjye mfise amafaranga usibye kuri mobile Money nta handi hantu nari nemerewe kuyabika, ariko kubera ko ari ID yuzuye iteye nk'iy’igihugu c' u Rwanda nubwo hariko ijya logo ya HCR ituranga nk'impunzi ariko urabona ko twinjiye muri system kimwe n'abandi."

Nyuma y'ibarura ryatangiye mu kwezi kwa mbere 2018 kuri uyu wa kane hatangiye igikorwa cyo gutanga indangampunzi ku bantu 2761 harimo impunzi z'abarundi n'abakongomani bari mu mujyi wa Kigali ndetse no mu yindi mijyi. 

Uretse iyi ndangampunzi yatanzwe ministiri ushinzwe ibiza n’impunzi DEBONHEUR JEAN D’ARC avuga ko izi mpunzi zigiye guhabwa n’ ikindi cyangombwa kibagurira amarembo kurushaho. Ati, "ikindi gikurikiraho nuko turimo dukorana n’ urwego rushinzwe abanjira n’abasohoka kugira ngo abifuza kujya mu mahanga hatangwe icyangombwa kibasha gusomwa mu mashini ku buryo bakifashisha kujya mu mahanga kuba bajya gushakirayo imirimo.

Nyuma y'umujyi wa Kigali iki cyangombwa kizatangirwa no mu yindi mijyi, igikorwa gikomereze no mu nkambi ziri hirya no hino mu gihugu.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage