Yanditswe Aug, 30 2018 22:44 PM | 6,606 Views
Mu Rwanda hatangijwe igikorwa cyo gutanga indangampunzi ku bantu basaga 2700 babaruwe. Impunzi zari zimaze igihe mu Rwanda zidafite iki cyangombwa kiziranga, ziremeza ko hari amahirwe byababuzaga cyane cyane ku isoko ry' umurimo.
Bamwe mu mpunzi bemeza ko kutagira ibyangombwa bibaranga hari ingaruka byabagiragaho mu mikorere yabo. Babihurizaho n’izindi mpunzi zirimo n’iz’abakongomani. Bati, "nkanjye mfise amafaranga usibye kuri mobile Money nta handi hantu nari nemerewe kuyabika, ariko kubera ko ari ID yuzuye iteye nk'iy’igihugu c' u Rwanda nubwo hariko ijya logo ya HCR ituranga nk'impunzi ariko urabona ko twinjiye muri system kimwe n'abandi."
Nyuma y'ibarura ryatangiye mu kwezi kwa mbere 2018 kuri uyu wa kane hatangiye igikorwa cyo gutanga indangampunzi ku bantu 2761 harimo impunzi z'abarundi n'abakongomani bari mu mujyi wa Kigali ndetse no mu yindi mijyi.
Uretse iyi ndangampunzi yatanzwe ministiri ushinzwe ibiza n’impunzi DEBONHEUR JEAN D’ARC avuga ko izi mpunzi zigiye guhabwa n’ ikindi cyangombwa kibagurira amarembo kurushaho. Ati, "ikindi gikurikiraho nuko turimo dukorana n’ urwego rushinzwe abanjira n’abasohoka kugira ngo abifuza kujya mu mahanga hatangwe icyangombwa kibasha gusomwa mu mashini ku buryo bakifashisha kujya mu mahanga kuba bajya gushakirayo imirimo.
Nyuma y'umujyi wa Kigali iki cyangombwa kizatangirwa no mu yindi mijyi, igikorwa gikomereze no mu nkambi ziri hirya no hino mu gihugu.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru