U Rwanda rwiteguye gukumira indwara y’uburenge
Yanditswe Oct, 20 2014 14:11 PM |
1,862 Views
I Kigali, mu nama mpuzamahanga y’iminsi itatu ihuje impuguke ziturutse ku mugabane wa Afurika n'ahandi, hagamijwe gukaza ingamba mu gukumira indwara y'uburenge mu matungo basanga hatabayeho ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu kurwanya indwara y’uburenge mu matungo, bishobora kugira ingaruka ku bukungu cyane cyane binyuze mu bikomoka ku musaruro w’amatungo byoherezwa hirya no hino.
Abakuriye serivisi z'ubuzima bw'amatungo mu bihugu 13 byo ku mugabane wa Afurika bateraniye mu nama yatangiye kuri uyu wa mbere i Kigali, ku kibazo cy'indwara y'uburenge yibasira ahanini inka, bigatuma umusaruro ukomoka ku nyama ndetse n'amata ushobora kugabanuka, nk'uko bitangazwa na Dr Theogene Rutagwenda, umuyobozi w'ubworozi n'ibikomoka ku matungo, muri ministeri y’ubuhinzi n'ubworozi.
{“Igihugu nka Uruguay cyarwanyije iyi ndwara mu 1996, nyuma y'aho export zabo zikubye inshuro ebyiri buri mwaka, murumva impact ifite ku muturage, ku bucuruzi no ku bukungu bw’igihugu.”}
Dr Rutagwenda anavuga ko ubu hari ingamba nyinshi zafashwe mu kurwanya ko iyi ndwara yagera ku butaka bw'u Rwanda, binyuze mu kugenzura ko nta nka zakwinjizwa ziturutse mu karere zashobora kuba zizanye iyi ndwara.
{“Icya mbere ni ugukumira ingendo,icya kabiri ni ugukingira amatungo...''}
Umuyobozi wíkigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi RAB Mbonigaba Jean Jacques Muhinda avuga ko n’ubwo iyi ndwara kugeza ubu mu Rwanda ntayo, bitabura ko bifatanya n'ibindi bihugu kuyirwanya.
Ni ku nshuro ya kabiri iyi nama yiga ku kureba uburyo hashyirwaho ingamba ziganisha ku guhagarika ikwirakwizwa ry' iyi ndwara muri afurika ibaye ku mugabane wa Afurika y' iburasirazuba no hagati. Imyanzuro y’iyi nama ikazatangazwa ku wa kane w’iki cyumweru dutangiye.
Kuva mu gushyingo 2011, iyi ndwara ntirongera kugaragara ku butaka bw'u Rwanda, ariko kugeza ubu igaragara mu bihugu duhana imbibi, birimo nk'Uburundi, Uganda, Tanzaniya níbindi bihugu bya Afurika yo hagati.