AGEZWEHO

  • WASAC igiye kubaka bundi bushya ikimoteri cya Nduba – Soma inkuru...
  • Umujyi wa Kigali ugiye guhagurukira abateza urusaku – Soma inkuru...

Ibibura ngo ibihugu by’Afurika bizamure ubucuruzi hagati yabyo byaganiriweho

Yanditswe May, 20 2014 16:57 PM | 712 Views



Impuguke, abayobozi b’ibigo n’imiryango mpuzamahanga igira aho ihurira n’ubucuruzi barimo n’abaministre, kuri uyu wa 2 bitabiriye inama ya Banki Nyafrika Itsura amajyambere BAD, yigaga ku koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Afrika.

Bakaba basanga hakiri byinshi byo gukora kugira ngo imbogamizi zidashingiye ku mahoro ya gasutamo zikurweho, hanozwe n’uburyo bw’ikoreshwa ry’amafranga y’ibihugu. 
 Abatanze iki kiganiro barimo Amb. Dr Richard Sezibera umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Africa y’Iburasirazuba, Ministre w’ubucuruzi w’u Rwanda Francois Kanimba, Jean-Louis Ekra president wa Banki iteza imbere gutumiza no kohereza hanze ibicuruzwa (Africa Export-Import Bank), Johny Smith umuyobozi mukuru w’ikitwa Walvis Bay Corridor Group, Mme Arancha Gonzalez umuyobozi nshingwabikorwa w’ikigo mpuzamahanga cy’ubucuruzi(ITC) na Yonov Frederick Agah umuyobozi mukuru wungirije w’umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi (WTO). 
Bose bagaragaje ko ibihugu by’Afrika bikeneye kugira icyo bikora kugira ngo ubucuruzi hagati yabyo bworohe, Dr. Richard SEZIBERA we yemeza ko kugirango imbogamizi ku bucuruzi hagati y’ibihugu by’Africa ziveho bisaba guverinoma { gushyira ingufu mu gukuraho imbogamizi ku bucuruzi zidashingiye kuri gasutamo, hanyuma tuzabona urujya n’uruza. Dufatanyije na Banki nyafrika itsura amajyambere, twatangije uburyo bwo kwishyurana muri Africa y’iburasirazuba. 
Kugira ngo twizere neza ko imari ishobora kugenda byihuse nk’ibicuruzwa. Ibi rero bituma abacuruzi mu karere kacu bashobora gukoresha amafranga y’iwabo mu bucuruzi bakora } Ku rundi ruhande ariko abandi nka ministre Kanimba bemeza ko ibihugu by’Afurika bigomba kwiyubakamo umuco w’ubuhahirane. {« hari umuco mubi muri Afrika, uterwa n’uko tudasanganywe umuco wo guhahirana no gukorana ubucuruzi hagati yacu. Hari ikintu gihoraho ku mipaka yacu cyo gushaka gukumira ba bacuruzi bato bagerageza kubyaza amahirwe y’uko bakwinjira ku isoko ry’akarere »} Ikindi kibazo cyagaragajwe nk’ikibangamira ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Afurika ni ikijyanye n’ibikorwa remezo hamwe usanga byarangiritse ahandi ugasanga bidakwiye, bityo abatanze ibiganiro bakemeza ko ibikorwa remezo bikenye kwitabwaho.
 Aha ariko na none Jean Louis Jean-Louis Ekra president wa Banki iteza imbere gutumiza no kohereza hanze ibicuruzwa (Africa Export-Import Bank) yemeza ko Afurika igomba guharanira kohereza ku isoko ibintu yamaze kongerera agaciro. {« niba dushaka guhindura ubukungu bw’Africa, dore inzira dukwiye kunyuramo. Tugomba kurekeraho kohereza hanze ibyo dukora nta kintu tubihinduyeho. 
Kuko iyo ugenza utyo, uba ubwira abandi ngo nimumpindurire ibyo nakoze bivuze ko uba ubafasha kwihangira imirimo »} N’ubwo hari imbogamizi zidashingiye ku mahoro ya gasutamo, ngo kuzikuraho bikwiye kujyana no gukemura ibindi bibazo imiryango y’ubukungu y’ibihugu by’Afrika ifite nk’uburyo bwo kwishyurana, ikoreshwa ry’amafranga y’ibihugu, nk’uko Ibrahim Bocar Ba umukomiseri muri CEDEAO abibona. 
 Mu bindi abitabiriye iyi nama basanga byakwigwaho ni ugushora imari mu bibyara umusaruro ufatika, gufasha ibigo by’imari bito n’ibiciriritse guhangana ku isoko mpuzamahanga, no kurigeraho mu buryo butabigoye, gukora ibyatuma abantu bitabira amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro, gushora imari mu buhinzi n’ibiteza imbere abatuye icyaro, n’ibindi. Ibihugu bikaba bishobora kwifashisha ikigega cya banki nyafrika itsura amajyambere cyo gushyigikira ubucuruzi, kiriho kuva mu 2012.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2