AGEZWEHO

  • WASAC igiye kubaka bundi bushya ikimoteri cya Nduba – Soma inkuru...
  • Umujyi wa Kigali ugiye guhagurukira abateza urusaku – Soma inkuru...

Expo 2013: Ibikoresho byo mu rugo nibyo byiganjemo cyane

Yanditswe Aug, 02 2013 03:08 AM | 2,546 Views



Iyo ugenda ureba ibicuruzwa bitandukanye bicuruzwa mu imurikagurisha cyangwa Expo, usanga higanjemo ibikoresho bitandukanye byo mu rugo. Bamwe mu bahahira muri iri murikagurisha bavuga ko impamvu bahitamo guhahira mu imurikagurisha nuko bahasanga ibicuruzwa bitandukanye biri ahantu ahamwe. Abenshi mu bahaha bavuga ko nta gihinduka ku biciro, usibye ko ibicuruzwa biba biherereye ahantu hamwe. Bimwe mu bikoresho bigurwa cyane mu imurikagurisha harimo amasafuriya atekerwamo amafunguro nta mazi, ndetse agateka ifiriti n’inyama nta mavuta, ababigura bavuga ko mu Rwanda bitaboneka kandi byafasha mu kurwanya inrwara zimwe ziterwa n’amavuta. Abaje kumurika ibicuruzwa byabo bo bavuga ko intego bihaye yo kugurisha cyane bazayigeraho kuko abanyarwanda bari guhaha cyane. Bavuga kandi ko bishimiye u Rwanda kuko bakiriwe neza ndetse bamwe bakaba bateganya kwagura ibikorwa byabo bakabigurishiriza no mu Rwanda ku buryo buhoraho dore ko ngo banabisabwe n’abanyarwanda benshi. Ibikoresho byo mu rugo birikumurikwa bigizwe n’ibikoresho byo gutekeramo mu mahoteli no mu ngo, ibikoresho bikora imitobe, ibikoresho bikoropa amakaro, ibikoresho bikonjesho ndetse n’ibishyushya.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2