AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Urwibutso rwa Murambi rwashyikirijwe ikimenyetso ko rwanditswe mu Murage w’Isi

Yanditswe Apr, 06 2024 17:46 PM | 209,185 Views



Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco, UNESCO, ryashyize ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe, ikimenyetso cy’uko rwanditswe ku Rutonde rw'Umurage w’Isi.

Iki kimenyetso cyashyizweho n’Umuyobozi Mukuru wa UNESCO, Audrey Azoulay, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 6 Mata 2024.

Umuyobozi Mukuru wa UNESCO, Audrey Azoulay, yagaragaraje ko biteye agahinda kuba aharimo kubakwa ishuri ngo ritange ubumenyi harahinduwe aho kwicira abantu.

Yongeyeho ko ibi bitanga umukoro wo kwimakaza uburezi bwita ku kiremwamuntu aho kuba uburezi bwimakaza urwango.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko Urwibutso rwa Murambi kimwe n’izindi eshatu zashyizwe mu Murage w’Isi zizarushaho kubungabungwa.

Abafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi bavuze ko kuba rwarashyizwe mu Murage w’Isi bizatuma amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace arushaho kubungabungwa no kubera amahanga isomo.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri jenoside iri hagati y’ibihumbi 40 n’ibihumbi 50. Abafite ababo baharuhukiye bavuga ko Isi hari amasomo ikwiye kurwigiraho bityo ko ari iby’agaciro kuba rwarashyizwe mu Murage w’Isi.

Uretse Urwibutso rwa Murambi muri Nyamagabe, UNESCO yanashyize ku Rutonde rw’Umurage w’Isi inzibutso za Jenoside za Bisesero muri Karongi, Nyamata muri Bugesera na Gisozi mu Mujyi wa Kigali.


Tuyisenge Adolphe



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2