Yanditswe Dec, 17 2022 19:51 PM | 127,890 Views
Urubyiruko ruturuka mu mitwe ya politike itandukanye
yemewe mu Rwanda, rurasabwa guharanira kuba abanya Politike beza baharanira
iterambere ry'umuturage.
Ibi urubyiruko rwabisabwe ubwo rwasozaga amasomo ya Politike n'imiyoborere rwari rumazemo amezi agera kuri 3.
Uru rubyiruko ruvuga ko amasomo ya politike n'imiyoborere ruvanye mu ishuri ry'ubuyobozi na Politike (youth political learship Academy) azarufasha kuba abanyepolitike beza.
Umuvugizi w'ihuriro nyunguranabitekerezo ry'imitwe ya Politike yemewe mu Rwanda, Uwanyirigira Gloriose avuga ko urubyiruko rukwiye gutozwa politike rukiri mu myaka mito.
Urubyiruko rurimo abasore 42 n'abakobwa 40 rwo mu mitwe ya Politike uko ari 11 yemewe mu Rwanda rutarengeje imyaka 30 nirwo rwahawe amasomo y'icyiciro cya 18.
Kwizera John Patrick
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru