Yanditswe Apr, 09 2024 20:15 PM | 104,785 Views
Umuryango uharanira Inyungu z'Abarokotse Jenoside, IBUKA n'abandi basesengura amateka ya Jenoside bamaganiye kure ubutumwa bw'Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinze Ububanyi n'Amahanga, Antony Blinken, kuko bwuzuyemo gukina ku mubyimba no gutoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yifashishije urukuta rwe rwa X, Antony Blinken yanditse agira ati "Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije n'Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 inzirakarengane za Jenoside. Turunamira ibihumbi byinshi by'Abatutsi, Abahutu, Abatwa hamwe n'abandi babuze ubuzima bwabo mu gihe cy'iminsi 100 y'ubwicanyi butavugwa".
Kuri Albert Rudatsimburwa, avuga ko amagambo yakoreshejwe n'uyu munyapolitiki asanga atari akwiye kuko arimo kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umunyamateka w’Umufaransakazi, Dr Hélène Dumas akaba n'umwe mu banditse ibitabo bitandukanye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, avuga ko ubu butumwa bwa Blinken bwamubabaje kuko budaha agaciro ukuri kw’amateka.
Yagize ati "Nkimara kubusoma, mu by'ukuri ni ikintu mu buzima bwanjye cyambabaje, byambabaje nk'umunyamateka. Ndategereza ko ari ubutumwa budaha agaciro ukuri kw'amateka. Ndatekereza yagakwiye gutandukanya, kuvangura ubwoko bw'amakimbirane yabaye muri iki gihugu kuko Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyaha cyihariye kikaba gifite umwihariko wacyo. Ni yo mpamvu nahisemo kwandika igitabo ku bana, imfubyi n'abapfakazi ba Jenoside nashakaga kugaragaza umwihariko w'icyaha cya Jenoside n'icyaha cyibasiye abagore, abana n'umuryango muri rusange."
"Ubu butumwa buragaragaza ko mu myaka 30 ishize, amateka yanditswe, ubuhamya bwatanzwe hari bamwe butahinduye bikaduha umukoro wo kugaragaza ukuri kuri iyi jenoside mu rwego rwo guhangana n'ubu butumwa bugoreka ukuri."
Umunyamategeko Richard Gisagara agaragaza ko Antony Blinken atari akwiye gutanga bene ubu butumwa muri ibi bihe nk'umuntu uzi Jenoside icyo ari cyo ndetse n'amategeko ayihana yashyizweho umukono mu 1948.
Kuri Dr Philibert Gakwenzire, Perezida wa IBUKA, avuga ko ubu butumwa bufitanye isano n'uburyo iki gihugu cyanze gutanga ubutabazi ubwo jenoside yakorwaga ahubwo bakavuga ko ari ubwicanyi busanzwe.
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n'itangazamakuru, yagaragaje ko nubwo hashize imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, hakiri bimwe mu bihugu ndetse n'abayobozi mu nzego nkuru zo mu miryango mpuzamahanga bakigaragara mu bikorwa byo kuyipfobya ndetse no kugoreka amateka yayo.
Mu mwaka wa 2006, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwemeje ko Jenoside yabaye mu Rwanda ari iyakorewe Abatutsi.
Ibi byaje gushimangirwa mu 2018, mu nama rusange y'Umuryango w'Abibumbye ubwo hafatwaga icyemezo cy’uko tariki 7 Mata itazongera kwitwa “Umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka Jenoside yo mu Rwanda yabaye 1994 ”, ahubwo uzajya witwa “Umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru