AGEZWEHO

  • WASAC igiye kubaka bundi bushya ikimoteri cya Nduba – Soma inkuru...
  • Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye guhagurukira abateza urusaku – Soma inkuru...

Umunya-Uganda washyinguye Abatutsi abarohoye mu Kiyaga cya Victoria yahawe umudali w’ishimwe

Yanditswe Apr, 20 2024 18:33 PM | 148,768 Views



Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda, Joseph Rutabana, yashyikirije Muhamood Noordin Thobani, umudali nk'umurinzi w'igihango kubera ubutwari bwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu Mugande yashyinguye imibiri irenga 10.000 y’Abatutsi yarohoye mu Kiyaga cya Victoria nyuma yo kujugunywa mu migezi irimo Akagera na Nyabarongo.

Mu gihe cya Jenoside, Thabani yari afite ibikorwa by'uburobyi mu kiyaga cya Victoria, ariko bitewe n'uko iki kiyaga cyari cyuzuyemo imibiri y'Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside bakajugunywa muri Nyabarongo ndetse no mu iyindi migezi, byaje kuba ngombwa ko ahagarikisha ibikorwa byo kuroba ahubwo akora ibishoboka byose arohora imibiri y'Abatutsi, iratunywa ishyingurwa mu cyubahiro mu nzibutso eshatu zirimo urwa Lamu, Kansesero na Ggolo zose hamwe zishyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 10.

Uyu mudari yashyikirijwe yari yawugenewe n'Umuryango wa Unity Club Intwararumuri nk'ishimwe ry'ibikorwa by'ubutwari  yakoze.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2