Yanditswe Apr, 20 2024 18:33 PM | 148,768 Views
Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda, Joseph Rutabana, yashyikirije Muhamood Noordin Thobani, umudali nk'umurinzi w'igihango kubera ubutwari bwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu Mugande yashyinguye imibiri irenga 10.000 y’Abatutsi yarohoye mu Kiyaga cya Victoria nyuma yo kujugunywa mu migezi irimo Akagera na Nyabarongo.
Mu gihe cya Jenoside, Thabani yari afite ibikorwa by'uburobyi mu kiyaga cya Victoria, ariko bitewe n'uko iki kiyaga cyari cyuzuyemo imibiri y'Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside bakajugunywa muri Nyabarongo ndetse no mu iyindi migezi, byaje kuba ngombwa ko ahagarikisha ibikorwa byo kuroba ahubwo akora ibishoboka byose arohora imibiri y'Abatutsi, iratunywa ishyingurwa mu cyubahiro mu nzibutso eshatu zirimo urwa Lamu, Kansesero na Ggolo zose hamwe zishyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 10.
Uyu mudari yashyikirijwe yari yawugenewe n'Umuryango wa Unity Club Intwararumuri nk'ishimwe ry'ibikorwa by'ubutwari yakoze.
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru