Yanditswe Jun, 18 2022 17:23 PM | 175,430 Views
Abikorera n'abasesengura ubukungu bagaragaza ko u Rwanda rwagize amahitamo meza no kureba kure mu bijyanye no gushora imari mu bikorwaremezo, bifasha mu kwakira inama.
Ibi babishingira ku kuba ubu u Rwanda rusigaye
rwakira inama mpuzamahanga zikomeye, ibintu bitari gushoboka iyo hatabaho ayo
mahitamo.
Ingero zitangwa ku ishoramari ry’ibikorwaremezo bifasha kwakira inama mpuzamahanga bigaragaza kureba kure, birimo amahoteri n’inyubako nini zishobora gukorerwamo ibikorwa bihuje abantu ibihumbi n’ibihumbi.
Aha harimo inyubako ya Kigali Convention center, Serena
Hotel, Marriott Hotel, BK Arena, Intare Conference Arena.
Inyubako ya Kigali Convention Center yatashywe ku mugaragaro muri 2016, nyuma y’imyaka 7 yubakwa, yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni 300 z'amadorali ni kuvuga asanga miliyari 300 z'amafaranga y'u Rwanda.
Ikimara kuzura yakiriye inama nyinshi mpuzamahanga harimo n'inama y'abakuru b’ibihugu na za guverinoma bagize umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe basaga 40.
Perezida Kagame avuga kuri inyubako yagize ati "Twagerageje gushyiraho iki gikorwa remezo mu myaka myinshi ishize, turananirwa, bitari rimwe, bitari 2, wenda inshuro 3 ariko ku nshuro ya 4 turagerageza tugera ku ntsinzi, ukwemera kw’abanyarwanda ntabwo twananiwe rimwe, ntwananiwe inshuro nyinshi ariko twageze ku nstinzi inshuro nyinshi kurusha inshuro twananiwe kandi dukomeza kwigira ku gutsindwa kwacu ariko tugakomeza kugerageza ku musozo tugatsinda, mu by’ukuri nibyo byabaye ku bijyanye n’iki gikorwaremezo, ku nshuro ya 4 impamvu twageze ku nstinzi byanatewe n’igitutu cy’amahirwe twari twagaragarijwe."
Ishoramari mu kubaka ibikorwa remezo byakwifashishwa mu kwakira inama mpuzamahanga bikomeza kwiyongera mu Rwanda, mbere y’uko inyubako ya Convention Center na Radison Blue zuzura hari hasanzwe Serena Hotel y’inyenyeri 5, izindi hotel z’inyenyeri 5 zaje ziyongeraho ku bufatanye n’abikorera.
Aha harimo nka Marriott Hotel Kigali nayo yatashywe ku mugaragaro muri 2016, inyubako yitwaga Kigali Arena ikaza guhindura izina ikitwa BK Arena ishobora kwakira imikino mpuzamahanga ya Basket.
Abagera mu bihumbi 10 bakayicaramo, kuri ubu izanifashishwa n’abazitabira CHOGM, nayo ikaba igaragaza kureba kure mu gushori imari mu bikorwa bizagira inyungu mu gihe kizaza.
Indi nyubako, Intare Conference Arena nayo iri mu ziteye amabengeza kandi zifasha muri uru rwego rwo kwakira inama mpuzamahanga.
Havugimana Uwera Francine ni rwiyemezamirimo, avuga ko ibikorwaremezo bifasha mu kwakira inama mpuzamahanga byubatswe, ubu bikaba bitangiye gutanga umusaruro, bigaragaza amahitamo meza u Rwanda rwagize.
"Ni amahitamo igihugu cyagize
kuko MICE ni ikintu kinini hahiswemo gushora imari mu bukerarugendo ariko
ubukerugendo buvuguruye kuko cyera twari tuzi ko ubukerarugendo bugarukira ku
ngagi, ubu rero urabona inama mpuzamahanga zirimo kubera muri iki gihugu,
imikino mpuzamahanga ikabera muri iki gihugu, biriya iyo bije wenda dufatiye
nko kuri CHOGM inama igiye kuba twiteguye ni ibintu bigari kuko biha akazi
abantu batandukanye kuko dufite ibikorwa remezo bibereye izo nama, abantu bagahitamo
kuva iburayi bakaza gukorera inama hano kuko babona ibikorwaremezo bihari. Ibyo
ni ibintu dushama cyane kuko ni ukureba kure njyewe nshimira ubuyobozi bwacu
kubera kureba kure nibyo bizadusha nk’abikorera ubu twese nanjye nishyizemo
twatangiye gufungura amaso tukareba izindi nzego twajyamo bijyanye n’uko
igihugu kigenda gitera imbere ntitugume hamwe."
Impuguke mu bukungu, Straton Habyarimana nawe asobanura ko iki cyemezo cyo gushoraimari mu bikorwa remezo nk'ibi ari amahitamo meza.
Ishoramari mu bikorwa bifasha byo kwakira inama zikomeye birakomeje, ibi bikagendana no kugira umujyi wa Kigali igicumbi cy’inama mpuzamahanga.
Kwizera John Patrick
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru