AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

U Rwanda rwizihije umunsi w'intwari mu buryo budasanzwe

Yanditswe Feb, 01 2021 07:30 AM | 16,266 Views



Urwego rw'Intwari z'igihugu, imidari n'impeta by'ishimwe (CHENO) ruratangaza ko hari ubushakashatsi bwakoze bushobora kuzagaragaza undi mu bare w'abandi bantu bazashyirwa mu byiciro bitandukanye by'intwari z' u Rwanda cyangwa bakaba bahabwa impeta z'ishimwe.

Kuba umunsi w'intwari wizihizwa ku itariki ya 1 Gashyantare, wakwibaza impamvu hatoranyijwe uyu munsi. Ni itariki yatoranyijwe hashingiwe ku mibereho y'Abanyarwanda n'ubukungu bw'umusaruro w'ibyo bagezeho ubwabo kuko mbere wizihizwaga ku itariki ya 1 y' ukwezi kwa 10, nk'uko bisobanurwa n'Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi mu rwego rw'intwari z'igihugu, imidali n'impeta by'ishimwe, Rwaka Nicolas.

Yagize ati ''Ni uko basanze ari cyo gihe abanyarwanda baba bameze neza yaba mu rwego rw'ubukungu yaba no mu rwego rw'imibereho cyane cyane mubonako mu kwezi kwa 2 iyo ari abahinzi baba bejeje, iyo ari aborozi inka ziba zimeze neza imibereho y'abanyarwanda iba ihagaze neza. Bashobora guhura abagasabana bakavuga ibigwi intwari zabo...''

Icyakora gusabana no kwizihiza umunsi w'intwari kuri iyi nshuro bizakorwa mu buryo budasanzwe hifashishijwe ikoranabuhanga ibitangazamakuru n'imbuga-nkoranyambaga kubera impamvu zo kwirinda COVID19.

Hari bamwe mu rubyiruko bashima ibikorwa by'ubutwari byaranze abanyarwanda bakanashishikariza bagenzi babo gukomeza kurangwa n'uwo muco w'ubutwari.

Intwari u Rwanda rufite uyu munsi zemejwe mu mwaka wa 2000, ariko ubushakashatsi bwari bwatangiye gukorwa mu 1995. Bwana Nicolas yemeza ko n'uyu munsi bwakozwe  mu byiciro bitandukanye ariko ngo iyo butaremezwa n'inzego nkuru z'igihugu biba bikiri ibanga.

Yagize ati ''Hari abantu benshi bakozweho ubushakashatsi bagaragara bashobora kuzajya mu cyiciro cy'intwari cyaba icy'Imanzi, Imena cyangwa ingenzi. Ariko kugeze uyu munsi ku rwego rwacu nka CHENO iyo tumaze gukora ubushakashatsi bukemeza ku rwego rwacu bujyanwa mu nzego zidukuriye [Ubwo ni inzego nkuru za guverinoma] na zo zikabisuzuma kugira ngo bazemeze kuko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ni we wemeza intwari z'igihugu, ni na we utanga impeta z'ishimwe. Iyo rero bitaremezwa akenshi dukunze kubibabwira ko ari ibanga kuberako bitaremezwa...mbere twari dufite impeta 2 gusa ariko ubu dufite 7, abo bantu dukoraho ubushakashatsi rero bashobora guhabwa izo mpeta cyangwa no gushyirwa mu byiciro by'intwari.''

Bwana Nicolas akangurira Abanyarwanda by'umwihariko urubyiruko kurangwa n'ibikorwa by'ubutwari no muri ibi bihe bidasanzwe.

Ati ''Icya 2 bakagerageza gukora ibishoboka byose bagafatira urugero rwiza kuri izo ntwari ariko bakanakora byinshi kurusha ibyo izi ntwali zakoze kugirango dukomeze gusigasira umurage wacu w'abanyarwanda, w'ubutwali utazavaho ucika.''

Umunsi w'intwari z'igihugu watangiye kwizihizwa nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ni umunsi kuri ubu ugiye kwizihizwa ku nshuro ya 27. Ni ibikorwa byagaragaje umusaruro w'uko Abanyarwanda bakunda bakanashyigikira intwari zabo, kumenya ko igihugu cyubatswe kandi cyizakomeza kubakwa n'ubutwari igihe cyose, no kuba Abanyarwanda bamaze kumenya agaciro no kugira indangagaciro y'ubutwari.

Harimo kandi no gushimira abantu bakoze ibikorwa by'indashyikirwa, ahatanzwe impeta yaba impeta y' Uruti [Yo kubohora igihugu], yaba impeta yo guhagarika Genocide [Umurinzi], impeta y'igihango [Y'ubushuti] n'izindi. 

Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2