Yanditswe Mar, 20 2024 20:50 PM | 151,917 Views
Perezida wa Sena, Dr.Kalinda Francois Xavier avuga ko kugera ku mari ndetse no guha agaciro imico itandukanye y'ibihugu, aribyo bizafasha abaturage ibihugu byibumbiye mu Muryango wa Francophonie guhanga udushya ndetse no kwihangira imirimo.
Ibi yabitangaje Kuri uyu wa 20 Werurwe, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n'ibindi bihugu mu kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa ’’La Journée internationale de la Francophonie’’.
Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'Umuryango wa Francophonie uhuza ibihugu 88 byabereye mu Nteko Ishinga Amategeko byitabirwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abayobozi mu nzego zinyuranye ndetse n’urubyiruko.
Impamvu yo kwizihiza uyu munsi ngo ni ukwerekana akamaro ururimi rw'Igifaransa rufite mu Rwanda ndetse no gushimangira indangagaciro ziranga abagize Umuryango wa Francophonie.
Carine Umutoni
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru