Yanditswe Apr, 05 2024 20:21 PM | 175,404 Views
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwa by’inyanja mu gihugu cy’u Bufaransa akaba anafite inkomoko mu Rwanda, Hervé Berville avuga ko kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside ari ingenzi kuko bifasha abantu kuba maso no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.
Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro yahaye abanyeshuri barimo n’abaturutse mu gihugu cy’u Bufaransa baje muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki gikorwa cyabereye ku nzu ndangamuco y’u Bufaransa cyabimburiwe n'indirimbo yahimbwe n’abanyeshuri biga ku ishuri rya Lycee d’Orsay mu gihugu cy’u Bufaransa bafatanije n’abo ku ishuri rya Blue Lakes International ryo mu Rwanda, indirimbo bahimbiye by’umwihariko igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni indirimbo igaruka ku kaga gakomeye Abatutsi bahuye nako muri Jenoside ndetse n’ubutumwa bugamije guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Aganira n’abanyeshuri, Minisitiri Hervé Berville yakomoje ku bijyanye n’ubuzima bwe bwite, ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa ndetse n’ibijyanye no kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Carine Umutoni
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru