AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Turibuka iyicwa ry’Abatutsi barenga miliyoni bashoboraga gukizwa- Dr Bizimana

Yanditswe Apr, 07 2024 12:03 PM | 194,632 Views



Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, hazirikanwa iyicwa ry’Abatutsi barenga miliyoni nyamara bashoboraga gukizwa na za Leta z’ibindi bihugu.

Ibi yabigarutseho ubwo hatangizwa Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri BK Arena, kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Mata 2024.

Dr Bizimana yibanze ku ruhare mpuzamahanga rwatumye Jenoside ishoboka, avuga ko na n’ubu hagikwiye impinduka mu ikumirwa rya Jenoside ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Turibuka iyicwa ry’Abatutsi barenga miliyoni bashoboraga gukizwa na za Leta z’ibindi bihugu. Umuryango w’Abibumbye wemeje iyi mibare iteye ubwoba mu cyemezo 2150 cyo ku wa 16 Mata 2014, hariho ibimenyetso byinshi byerekana ko ibikorwa bya Jenoside byakorewe ubwoko bw’Abatutsi, abantu barenga miliyoni barishwe muri iyo Jenoside, kandi hari impungenge ziterwa n’ihakana iryo ari ryo ryose riterwa n’iyo Jenoside.”

Dr Bizimana avuga ko tariki ya 7 Nyakanga 2000, Komisiyo Ishinzwe Iperereza y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, yari iyobowe na Ketumile Masire wahoze ari Perezida wa Botswana, yasohoye raporo yayo igira iti “Jenoside yabaye mu Rwanda yashoboraga gukumirwa n’abari bagize Umuryango Mpuzamahanga bari mu nshingano muri icyo gihe, kuko bari bafite uburyo bwo kubikora gusa babuze ubushake.”

Yakomeje agaragaza ko tariki 15 Ukuboza 1999, Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye yari iyobowe na Ingvar Carlsson wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Suède, yasohoye raporo nk’iyi igira iti “Imiterere y’inzego z’Umuryango w’Abibumbye ni yo yikoreye umutwaro wo kuba itarashoboye gukumira no guhagarika Jenoside mu Rwanda.”

Avuga ko Loni n’ibihugu biyigize byari bifite amakuru yose ahagije, kuko ku wa 11 Kanama 1993, Komisiyo yayo y’Uburenganzira bwa Muntu yasohoye raporo y’iperereza aho yanzuraga igira iti “Abaturage b’Abatutsi ni bo bibasiwe n’ubwicanyi bukabije bwakozwe n’Ingabo z’u Rwanda, abayobozi bari ku butegetsi bafatanyije n’imitwe yitwara gisirikare. Umubare munini wabahigwaga ni Abatutsi baziraga ubwoko bwabo. Ubu bwicanyi buragaragaza neza ikibazo cya Jenoside”.

Dr Bizimana yasabye amahanga gushyikiriza ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abayigizemo uruhare bakidegembya, abayihakana n'abayipfobya.

James Habimana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2