AGEZWEHO

  • WASAC igiye kubaka bundi bushya ikimoteri cya Nduba – Soma inkuru...
  • Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye guhagurukira abateza urusaku – Soma inkuru...

Tariki 21 Mata 1994: Mu munsi umwe hishwe Abatutsi barenga ibihumbi 250

Yanditswe Apr, 21 2024 14:58 PM | 89,785 Views



Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu Dr Jean Damascène Bizimana yavuze ko tariki 21 Mata 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, ari wo munsi wishweho Abatutsi benshi mu Gihugu.

Mu bice binyuranye by'Igihugu hishwe abasaga ibihumbi 250, aho ubwicanyi bwabereye ahantu hatandukanye harimo i Murambi, i Cyanika, i Nyanza, i Kinazi, Cyarwa-Tumba n'ahandi.

Ubushakashatsi bwakozwe na MINUBUMWE, ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bugaragaza ko iyi tariki ya 21 Mata 1994, ari wo munsi wishweho Abatutsi benshi icyarimwe mu gihugu. 

Ni ubushakashatsi bugaragaza ko Abatutsi basaga 50,000 biciwe i Murambi (Nyamagabe, Gikongoro), abasaga 35,000 biciwe kuri Paruwasi gatorika ya Cyanika, Nyamagabe.

Hari kandi abasaga 47,000 biciwe kuri Paruwasi gatorika ya Kaduha, Nyamagabe Guverinoma y’abicanyi yakomeje gushaka uburyo yagura intwaro zo gukoresha ku rugamba no kwica Abatutsi.

MINUBUMWE ivuga ko muri politiki yayo yo gutsemba Abatutsi hakoreshejwe icyiswe “auto-defense civile”, gahunda ngome yo kwinjiza abaturage benshi b’Abahutu mu bwicanyi , ikaba yaratanzwemo intwaro ndetse n’amafranga kugira ngo kwica Abatutsi byihutishwe bityo aho FPR izajya igera hose ijye isanga Abatutsi barashize. 

Mu gihe Guverinoma y’abicanyi yarimo itsindwa ku rugamba, yakoze uko ishoboye kugira ngo yihutishe ubwicanyi bwibasiye Abatutsi mu turere yagenzuraga. 

Kugira ngo bigerweho vuba, Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda yashinze buri mu minisitiri, akarere yagombaga gukurikirana akagenzura ko Abatutsi batsembwa nkuko byari byarateguwe. 

Muri bo hari abagize uruhare runini m’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside mu turere bavukamo, nka Nyiramasuhuko Pauline muri Butare, Karemera Edouard na Niyitegeka Eliezer ku Kibuye, Nzabonimana Callixte i Gitarama, Ngirabatware Augustin ku Gisenyi, n’abandi. 

Guverinoma y’abicanyi yakajije ingamba zo gutsemba Abatutsi ishyiraho za komite zari zishinzwe ubwo bwicanyi, bihereye mu guhisha ibimenyetso byabwo, nko gusenya amazu no kuzimanganya imibiri y’Abatutsi bishwe.

Kuri iyi tariki kandi, Abahutu benshi cyane bitwaje ibihiri n’imipanga binjiye mu mpunzi babanza kuzigendamo bazitegereza, bigeze saa tatu za mu gitondo haza ibitero by’interahamwe nyinshi zambaye ibirere baturuka impande zose bagota aho impunzi zari ziri barazica.

Nyuma bafashe abana bari barokotse ubwo bwicanyi babakusanyiriza hamwe, babatekera igikoma bashyiramo acide ubundi barabaha barakinywa barashira. Imibiri y’Abatutsi bagera ku bihumbi 70 nibo bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Karama.

Tariki 21 Mata 1994, kandi hari Abatutsi biciwe i Gishubi ni abari bahatuye n’abaturutse hirya no hino bashakisha uko bahunga, barimo abaturutse i Ndora, Musha, Gikongoro.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2