AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Sena yasabye ko ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bugenerwa ingengo y'imari

Yanditswe Mar, 19 2024 18:08 PM | 70,141 Views



Sena y'u Rwanda isanga kugenera ingengo y'imari icyiciro cy'ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari kimwe mu bizafasha Leta guhangana n'abakomeje kuyihakana no kuyipfobya baherereye mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Byatangajwe mu biganiro nyunguranabitekerezo byahuje abashakashatsi n'abanditsi b'amateka ya Jenoside ndetse na bamwe mu bagize amakomisiyo akorera mu mitwe yombi.

Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga Ubutwererane n'Umutekano muri Sena muri 2019 ku ngingo y'ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bwagaragaje ko ibipimo biri hejuru ku banyarwanda baba hanze bamunzwe nayo kandi bakaba bafite intego yo gukomeza kuyikwirakwiza mu rubyiruko. 

Umushakashatsi akaba n'umwanditsi kumateka ya Jenoside yakorewe Abatuts, Tom Ndahiro asanga umuco wo guhishira ndetse no gukorana bya hafi n'abasize bakoze Jenoside ku bihugu byinshi, ari kimwe mu bituma ingengabitekerezo ya jenoside n’ipfobya bikomeje kugaragara ku bantu bamwe hirya no hino ku Isi.

Gusa uretse no mu mahanga, hari abasanga no mu gihugu imbere hari bamwe mu bagifite ibisigisigi by'ingengabitekerezo ku buryo ari ibyonnyi bikomeye by'ibyo u Rwanda rumaze kubaka harimo na gahunda yo kubanisha neza abanyarwanda.

Ikibazo cy'ubushobozi buke ku bakoze ubushakashatsi kuri jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakanabwandika ni kimwe mu biri ku isonga mu byagaragajwe muri iyi nama.

Perezida wa Sena, Dr Kalinda Francois Xavier asanga intwaro u Rwanda rwakoresha mu guhanga n'abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bakanayipfobya, ari ugushyira imbaraga mu bushakashatsi no kwandika ibitabo ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo bigerweho kandi ngo hakenewe ingengo y'imari ihagije.

Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, yemeza ko mu Turere 30 tugize u Rwanda utugera kuri 16 twamaze gusoza igikorwa cyo kwandikisha amateka ya Jenoside yaranze buri gace. Gusa ariko ngo mu gihe kitarambiranye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu byahoze ari ama perefegitura, komine na serire azaba yamaze kwandikwa ndetse anabikwe mu buryo bw'ikoranabuhanga. 

Abandika aya mateka bakanayasesengura bahura kenshi n'imbogamizi z'ibimenyetso byasiribanzwe, ibyangijwe ndetse bamwe mu babifite bahisemo kwicecekera.


Callixte Kaberuka



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2