AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Rusizi: Visi Meya n'abajyanama batatu b’Akarere beguye

Yanditswe Apr, 02 2024 09:52 AM | 134,496 Views



Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi ndetse n’abajyanama batatu bagize Njyanama y’aka karere beguye ku nshingano ku mpamvu zabo bwite

Ubwegure bwabo bwemejwe n'inama idasanzwe y'Inama Njyanama y'Akarere ka Rusizi yateranye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Mata 2024.

Abajyanama batatu beguye ni Kwizera Giovanni Fidel wari Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Rusizi, Mukarugwiza Josephine na Habiyakare Jean Damascène bari abajyanama.

Kwemeza ubu bwegure byakozwe hagamijwe kurushaho kunoza imikorere n'imikoranire y'ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi.

Mu butumwa bwe asezera ku Banya-Rusizi n’abayobozi batandukanye, Ndagijimana Louis Munyemanzi yabashimiye uko babanye, anisegura ku bo bagonganye.

Yagize ati “Mbashimiye cyane uko twakoranye, inama mwangiriye, akazi keza twafatanyije muri icyo gihe cyose kubagira byambereye umumaro kandi ibyo nabigiyeho ni byinshi byamfashije ndetse bizakomeza kumfasha mu bihe biri imbere. Habaye hari uwo nakomerekeje muri iki gihe twari tumaranye mu buryo bumwe cyangwa ubundi, mboneyeho umwanya wo kumusaba imbabazi.’’

“Gukorera Igihugu birakomeza. Ndizera ko tuzahurira no mu bindi biteza imbere Igihugu cyacu. Intore ntiva mu ngamba yimura ingamba.’’

Kuri ubu Inama njyanama y'Akarere ka Rusizi nta Perezida na Visi Perezida ifite, kuko Uwumukiza Béatrice wari Perezida wayo yeguye ku wa 16 Werurwe 2024.

Mu Karere ka Rusizi hamaze igihe humvikana ibibazo bishingiye ku kutumvikana mu buyobozi by'umwihariko hagati ya Komite Nyobozi y'Akarere ndetse n'Inama Njyanama yako.

Ndagijimana Louis Munyemanzi wari Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu yeguye ku mirimo ye


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2