AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Rusizi: Abasenateri bishimiye aho gahunda yo guhuza Inzibutso za Jenoside igeze

Yanditswe Jul, 10 2023 17:36 PM | 19,776 Views



Abagize Komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano muri sena y’u Rwanda bishimiye uko gahunda ya Leta yo guhuza inzibutso ziruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yumvikanye mu Karere ka Rusizi n’uko irimo gushyirwa mu bikorwa.

Ubwo abagize iyi komisiyo basuraga aka Karere kuri uyu wa Mbere bareba aho gushyira mu bikorwa iyi gahunda bigeze, basuye urwibutso rwa Mutimasi ruherereye mu Murenge wa Mururu, bakaba basanze rudafashwe neza ariyo mpamvu imibiri iruruhukiyemo igomba kwimurirwa mu Rwibutso rwa Nyarushishi. 

Senateri Hadidja Ndangiza Murangwa ukuriye iyi Komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano muri sena y’u Rwanda yavuze ko ari ngombwa guhuza izi nzibutso kuko ubushobozi bw’Akarere butabasha kuzishyira ku rwego rwifuzwa.

Iyi ngo ni nayo mpamvu inzibutso eshanu bagomba kuzasigarana kugira ngo zibe ku rwego rwifuzwa bazakora ubuvugizi kugira ngo haboneke ingengo y’imari yo gufasha akarere kuzishyira kuri urwo rwego.

Kugeza ubu Akarere ka Rusizi gasigaranye inzibutso zirindwi muri 11 kari gafite, hakaba hasigaye kwimura imibiri iri muri uru rwa Mutimasi n’urwa Kabayego ruherereye mu Murenge wa Nyakarenzo.

Inzibutso zigomba kuzasigara muri aka Karere uko ari 5 ni urwa Nyarushishi, Kamembe, Nkanka, Muganza n’urwibutso rwa Mibilizi.


Lambert Nkundineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2