AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Rulindo: Abantu 9 bafashwe bacukura amabuye y’agaciro binjiriye mu nzu batuyemo

Yanditswe Apr, 02 2024 15:01 PM | 115,584 Views



Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Karere ka Rulindo abantu icyenda bacukuraga amabuye y’agaciro banyuze mu myobo bacukuye mu byumba by’inzu ebyiri zituwemo.

Bafatiwe mu cyuho ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Werurwe 2024, mu masimu bacukuye mu nzu ebyiri zegeranye ziri mu Mudugudu wa Gasenga, Akagari ka Kivugiza mu Murenge wa Masoro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko nyuma y’uko bari baracukuye imyobo ituruka mu nzu ikambukiranya umuhanda, igahinguka mu mugezi.

Yagize ati “Ubwo abapolisi bari mu bikorwa byo kurwanya abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, baje kugera ku nzu ebyiri z’abagabo babiri; umwe ufite imyaka 45 na mugenzi we w’imyaka 30 y’amavuko, bakiri gushakishwa kuko bahise biruka bakibona inzego z’umutekano.”

“Abapolisi bakimara kwinjira mu nzu zabo bahasanze abagera ku icyenda bafatanyaga na bo gucukura binjiriye mu myobo bacukuye mu byumba by’izo nzu, barenzaho beto n’umusambi hejuru y’ibyo byobo bica munsi y'umuhanda, bigahinguka ku Mugezi wa Mahaza uherereye muri metero 200 uturutse kuri izo nzu, bifashishaga amazi yawo mu kuyungurura umucanga.”

Bafatanywe amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti apima ibilo bibiri n’ibikoresho bifashishaga bacukura birimo; imitarimba itatu, ibitiyo bitanu, ibikarayi bibiri, kasike ebyiri, inyundo n’umuhoro, iminzani itanu bapimishaga na litiro 15 z'ubuki banywaga mu gihe bacukura.

SP Mwiseneza yibukije ko gucukura amabuye y’agaciro bikorwa n’uwabiherewe uruhushya n’inzego zibishinzwe kandi ko bukorerwa ahemewe hadashyira ubuzima bw’ababukora mu kaga cyangwa ngo hangize ibidukikije, aburira abakomeje kubwishoramo bose ko bazafatwa bidatinze bagakurikiranwa.

Yagize ati “Batanu muri bariya bafashwe bari binjiye muri iyo myobo mu gihe cya saa Kumi za mu gitondo baza kuvamo saa Cyenda z'umugoroba, aho ubwabo bavuga ko batinzemo bitewe n’uko bagezemo bagasanga harimo Gaz, babura umwuka uhagije wo guhumeka ku bw’amahirwe ntihagire uhaburira ubuzima.’’

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2