Yanditswe Apr, 03 2024 17:06 PM | 93,207 Views
Urwego rw’Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu batatu bakekwaho kwiyita abapfumu bakarya amafaranga ya rubanda, bababeshya ko bagarura ibyabo byibwe cyangwa ko babakiza indwara zananiranye.
Ubwo berekwaga itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, RIB, yatangaje ko mu myaka itatu ishize uhereye mu 2021, yakiriye dosiye nk’izi zigera kuri 117, zirimo abakekwaho ibyaha barenga 200.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko mu byo aba bagabo bafatanywe harimo inzoka bakuye muri Congo ndetse n’akanyamasyo.
Yagize ati “Aba bose uko ari batatu bafatanya mu gikorwa kimwe kugira ngo bagire uwo babeshya, bishingikirije ibikorwa by’ubupfumu n’uburaguzi hanyuma bakamutwara amafaranga.”
Abafashwe uko ari batatu bakurikiranweho ibyaha birimo gutunga, guhererekanya kugurisha kugura cyangwa gukoresha inyamaswa yo mu gasozi, gushimuta, gukomeretsa, gutwara, kubuza amahwemo cyangwa korora inyamaswa zo mu gasozi.
Hari kandi icyaha cyo gukura inyamaswa mu ndiri kamere yayo, kuyigirira nabi cyangwa kuyizerereza no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejewe uburiganya.
Urukiko rubahamije ibi byaha bahanishwa igifungo cyo kuva ku myaka ibiri n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 3 Frw kugera kuri miliyoni 5 Frw, mu gihe igihano kiremereye gihanishwa igihano kigera ku myaka 10 ndetse hakiyongeraho n’ihazabu hagati ya miliyoni 5 Frw na miliyoni 10 Frw.
Juventine Muragijemariya
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru