AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

RIB yaburiye abakoresha amagambo asesereza mu bihe byo Kwibuka

Yanditswe Apr, 05 2024 08:40 AM | 68,593 Views



Urwego rw’Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB rwagaragaje ko muri iyi myaka hasigaye hagaragara abakora ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bishingiye ku kubwira abayirokotse amagambo abasesereza n’ashengura umutima.

Ni ubutumwa bwatanzwe na RIB mu gihe kuva tariki 7 Mata 2024, hazatangira Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry wari mu kiganiro Waramutse Rwanda cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mata.

Yagaragaje ko mu myaka yatambutse hakunze kugaragara ibikorwa byo guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, birimo kubakubita, gutera amabuye ku nzu zabo, kwangiza ibyabo birimo imyaka n’amatungo n’ibindi.

Kuri ubu ariko, RIB igaragaza ko hasigaye hariho ibikorwa binyujijwe mu magambo asesereza cyangwa ashengura umutima.

Dr Murangira ati “Abantu ntibakihanaganira amagambo cyangwa ibikorwa bigize ibyaha by’ingebitekerezo ya Jonoside n’ibyaha bifitanye isano nayo.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo n'ayo magambo akomeretsa azihanganirwa. Kandi ayo magambo nayo ntabwo akivugwa ku mugaragaro nka mbere, kuko abayavuga bazi neza ko inzego zibakurikirana.”

Dr Murangira yavuze kandi ko isesengura rigaragaza ko na ba bandi bake basigaye bakoresha amagambo asesereza cyangwa ashengura umutima bayabwira uwarokotse Jenoside, ari ba bantu n’ubundi usanga, badashobotse cyangwa bakunze guteza ibibazo mu muryango Nyarwanda.

Hari n’abo usanga barafungiwe kugira uruhare muri Jenoside nyuma bafungurwa, bakanga guhinduka cyangwa se akaba ari abantu bafite abo mu miryango yabo bafunze kubera kugira uruhare muri Jenoside.

Ati “Ikindi, umubare munini w’abakora ibyo byaha usanga hari ikiba cyasembuye, amakimbirane ashingiye ku bintu bitandukanye, igihe cyo kwibuka cyagera ugasanga aribwo ashatse kumutoneka.”

RIB itangaza ko imbaraga n’ubushake bwa Leta bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bigenda bifasha mu guhindura imyumvire y’abantu bakumva ko Ubumwe bw’Abanyarwanda ari inkingi ikomeye igihugu cyubakiyeho.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2