AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

MINAGRI igiye kwiga uko mu burobyi bw’isambaza hakoreshwa amatara adakoresha peteroli

Yanditswe Mar, 20 2024 11:20 AM | 33,230 Views



Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi iratangaza ko igiye kureba uko mu burobyi bw’isambaza hakwifashishwa ubundi buryo butanga urumuri butari ugukoresha amatara akoresha peteroli nk’uko bikorwa ubu.

Ni mu gihe abarobyi bagaragaza ko bakunze gukorera mu bihombo kubera ko peteroli yahenze kandi n’umusaruro w’isambaza ukaba warabaye muke cyane.

Peteroli kugeza ubu ni yo yonyine yifashishwa n’abarobyi iyo bari kuroba isambaza mu kiyaga cya Kivu. Bayishyira mu matara y’ibirahure, hanyuma bakayacana, isambaza zikaza zikurikiye urwo rumuri rwayo zigahita zigwa mu mitego ikazifata.

Ubu buryo abarobyi bavuga ko bubahendesha cyane kuko peteroli ikoreshwa ari nyinshi ku buryo amafaranga ayigura hari igihe atagaruzwa n’ayavuye mu isambaza zarobwe. Bifuza ko hashakishwa ubundi buryo bwasimbura peteroli n’amatara.

Ubu buryo bw’imirobere y’isambaza, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr.Musafiri Ildephonse ubwo yasuraga abarobyi b’i Karongi, yavuze ko ari ubwa kera bukaba n’ubwa gakondo ku buryo bukwiye kuba butagikoreshwa ubu.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’ubworozi muri MINAGRI, Ndorimana Jean Claude avuga ko hari kurebwa ubundi buryo bwakwifashishwa bugasimbura peteroli n’amatara. Kimwe mu biri gutekerezwa ni ugukoresha amatara akoresha imirasire y’izuba.

Muri iki gihe, abarobyi bavuga ko isambaza ku buryo ikipe imwe y’abarobyi igizwe n’abantu 10 ishobora kuroba ibilo bibiri gusa by’isamabaza ijoro ryose cyangwa ikanatahira aho nyamara yakoresheje peteroli yaguzwe ibihumbi birenga 16 Frw.

Aha ni ho abarobyi bahera bagaragaza ko habonetse uburyo budahenze cyane busimbura peteroli n’amatara byakuraho imbogamizi ziriho ubu.

Aphrodis MUHIRE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2