AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Polisi yijeje Abaturarwanda umutekano mu #Kwibuka30

Yanditswe Apr, 07 2024 09:00 AM | 338,337 Views



Polisi y’u Rwanda yijeje abaturarwanda umutekano usesuye mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuva ku Cyumweru, tariki ya 7 Mata 2024, u Rwanda n’Isi birifatanya mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, Polisi y'u Rwanda yiteguye gucunga umutekano w’ahazabera ibikorwa byo kwibuka, umutekano w’abazabyitabira bose by’umwihariko ndetse n’uw’Igihugu cyose muri rusange.

Yagize ati “Muri iki gihe twinjiyemo cyo kwibuka no guha icyubahiro abacu babuze ubuzima mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, turamara impungenge Abanyarwanda tubizeza ko umutekano wabo ucunzwe neza kandi ko ibikorwa bijyanye no kwibuka bizaba mu mutekano usesuye.”

ACP Rutikanga yakomeje asaba buri wese kurangwa n’imyitwarire myiza, akirinda amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se abiba ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe, irageragezwa ndetse ishyirwa mu bikorwa kugeza ubwo yaje guhagarikwa n’ingabo zari iza APR, zari ziyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Igihe cyo kwibuka ni umwanya wo gushyigikira no kwihanganisha abarokotse.’’

Polisi y’Igihugu yasabye buri wese kwirinda imvugo zisesereza, izibiba inzangano, izipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se izikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, zaba zivugiwe mu biganiro bisanzwe cyangwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’imyitwarire yaba igamije gutiza umurindi urwango n’amacakubiri.

ACP Rutikanga yibukije ko mu Cyumweru cy'Icyunamo hari ibikorwa bibujijwe birimo ibirori by'ibyishimo bihuza imbaga y'abantu, ubukwe n'imihango ijyanye nabwo, umuziki mu tubari cyangwa se aho bafatira amafunguro n'ahandi hahurira abantu benshi utajyanye no kwibuka, ibitaramo mu tubari no mu tubyiniro no kwerekana sinema n'ikinamico ritajyanye n'icyunamo.

Ku rwego rw’Igihugu, Icyumweru cy’icyunamo cyatangirijwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi mu gihe igikorwa cyo kwibuka cyakomereje muri BK Arena ari na ho habera Umugoroba wo Kwibuka.

Mu Turere, icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rw’Akarere cyangwa ku rundi rwibutso ruzagenwa n’akarere, mu midugudu yose habere igikorwa cyo kwibuka kizarangwa no gutanga ibiganiro no gukurikira ubutumwa bw’umunsi.

Igikorwa cyo #Kwibuka30, gifite insanganyamatsiko igira iti “Kwibuka twiyubaka”. Mu by’ingenzi bizazirikanwa harimo ibyo u Rwanda rumaze kugeraho nko kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda, kwibuka no gusigasira amateka y’Abanyarwanda, ubutabera n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda no kurwanya umuco wo kudahana hakurikiranwa abagize uruhare muri Jenoside no kwamagana imvugo zibiba urwango.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2