Yanditswe Apr, 05 2024 22:30 PM | 297,779 Views
Perezida wa Repubulika ya Czech, Petr Pavel na Andry
Rajoelina wa Madagascar bageze mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatanu,
tariki ya 5 Mata 2024.
Aba bakuru b’ibihugu bakigera ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, bakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta.
Petr Pavel ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu ndetse ni ku nshuro ya mbere arugezemo. Biteganyijwe ko mu gihe azahamara, azagirana ibiganiro byihariye na Perezida Kagame mbere y’uko bagirana ikiganiro n’itangazamakuru.
Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, ari mu Rwanda aho yageze ari kumwe n'umugore we Mialy Rajoelina. Baje kwifatanya n'Abanyarwanda mu muhango wo gutangiza Icyumweru cy'Icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka30 ku wa 7 Mata 2024.
Kuri uyu mugoroba kandi mu banyacyubahiro bageze mu Rwanda aho bitabiriye #Kwibuka30 barimo Madamu Lauriane Doumbouya, umugore wa Perezida wa Guinée, Lt Gen Mamadi Doumbouya.
Perezida wa Repubulika ya Czech, Petr Pavel, ari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kubaka umubano w’ibihugu byombi.
Czech isanzwe ifitanye umubano n’u Rwanda ugamije guteza imbere imibereho y’abaturage b’ibihugu byombi.
Perezida Pavel afite intego yo gushimangira uyu mubano ndetse azanahura n’Abanya-Czech baba mu Rwanda.
U Rwanda na Czech bifitanye ubufatanye mu bucuruzi, ishoramari no kubungabunga umutekano mu bya gisirikare.
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru