AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Perezida wa Czech n’uwa Madagascar bageze mu Rwanda

Yanditswe Apr, 05 2024 22:30 PM | 297,779 Views



Perezida wa Repubulika ya Czech, Petr Pavel na Andry Rajoelina wa Madagascar bageze mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 5 Mata 2024.

Aba bakuru b’ibihugu bakigera ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, bakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta.

Petr Pavel ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu ndetse ni ku nshuro ya mbere arugezemo. Biteganyijwe ko mu gihe azahamara, azagirana ibiganiro byihariye na Perezida Kagame mbere y’uko bagirana ikiganiro n’itangazamakuru.

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, ari mu Rwanda aho yageze ari kumwe n'umugore we Mialy Rajoelina. Baje kwifatanya n'Abanyarwanda mu muhango wo gutangiza Icyumweru cy'Icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka30 ku wa 7 Mata 2024.

Kuri uyu mugoroba kandi mu banyacyubahiro bageze mu Rwanda aho bitabiriye #Kwibuka30 barimo Madamu Lauriane Doumbouya, umugore wa Perezida wa Guinée, Lt Gen Mamadi Doumbouya.

Perezida wa Repubulika ya Czech, Petr Pavel, ari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kubaka umubano w’ibihugu byombi.

Czech isanzwe ifitanye umubano n’u Rwanda ugamije guteza imbere imibereho y’abaturage b’ibihugu byombi.

Perezida Pavel afite intego yo gushimangira uyu mubano ndetse azanahura n’Abanya-Czech baba mu Rwanda.

U Rwanda na Czech bifitanye ubufatanye mu bucuruzi, ishoramari no kubungabunga umutekano mu bya gisirikare.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2