AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Perezida w'Ibirwa bya Maurice yasuye Urugomero rw'Amashanyarazi rwa Rukarara i Nyamagabe

Yanditswe Apr, 06 2024 19:05 PM | 309,405 Views



Perezida w'Ibirwa bya Maurice, Prithvirajsing Roopun, yasuye Urugomero rw'Amashanyarazi rwa Mushishito-Rukarara ya 5 rwubatswe n’abashoramari bo mu gihugu cye.

Perezida Prithvirajsing Roopun yasuye uru rugomero ruherereye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyamagabe, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 6 Mata 2024.

Uyu Mukuru w’Igihugu ari mu Rwanda aho yaje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubwo yari i Nyamagabe aho yasuye yasuye Urugomero rw'Amashanyarazi rwa Mushishito-Rukarara ya 5, yagaragaje ko urwego ibikorwaremezo bigezeho mu Rwanda rushimishije ndetse yizeza ko igihugu cye kizakomeza gufatanya narwo.

Ministri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yasobanuye ko u Rwanda rukomeza kureshya abashoramari no mu bikorwaremezo nk’ibibyara ingufu z’amashanyarazi.

Yaherukaga kuvuga ko u Rwanda rufite Megawatt zisaga 350 kandi ko kuri ubu zihagije ariko haba hakenewe kongerwa ingufu z’amashanyarazi cyane ko iterambere ry'igihugu ridahagarara.

Urugomero rwa Mushishito-Rukarara 5, rutanga Megawatt 5. Rwuzuye rutwaye asaga miliyoni 35 z'amadolari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akabakaba miliyari 35 Frw. Rufite ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi ku ngo ibihumbi 120.

Kalisa Evariste



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2