AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Perezida Kagame yavuze ku musingi ukomeye wubakiyeho ubumwe bw’Abanyarwanda

Yanditswe Apr, 01 2024 14:20 PM | 115,066 Views



Perezida Paul Kagame yavuze ko urugendo rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byasabye imbaraga nyinshi.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Mata 2024, mu kiganiro yagiranye na Radio10 na Royal FM.

Iki kiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo izijyanye no Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Kwibohora, ubuzima bw’Igihugu, Politiki yo mu Karere n’iyo ku rwego mpuzamahanga n’ibindi.

Perezida Kagame yavuze ko urebye aho Igihugu cyavuye n’ibihe cyanyuzemo bisa n’aho nta masomo akomeye Isi yasigaranye.

Ati “Amasomo agomba kuba atinjira neza. Kuri ibyo hari iby’umwihariko w’aka karere. Biragenda bikajya no mu mahanga yandi. Biriya by’irondakoko usanga ahantu hose, nabishyira aho nita ko ari mu ntekerezo zitajyanye n’igihe, navuga ko ubwenge bwabo butigeze bukura.’’

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nyuma yo guhagarika Jenoside hari hakenewe kureba igikwiye gukurikiraho.

Yavuze ko uhereye ku byabaye mu Rwanda, icyari gikwiye gukurikiraho ari ukubanza kugorora ahatameze neza ngo abantu basubire mu buzima.

Perezida Kagame yavuze ko babanje kubwira abakoze Jenoside ko bakwiye kubaho neza kandi ntawe uzabatoteza mu buzima bwabo.

Yakomeje ati “Abatakaje ababo, hari icyo basaba, icyo basaba bagomba guhabwa ni ubutabera. Ugomba kugisubiza. Icya kabiri wabasaba ni ukuvuga ngo rero mu by’ukuri turabasaba uruhare rwanyu mu kongera kubaka ubuzima. Ntako byagerwaho hatajemo bariya bandi bamwe muri bo cyangwa bene wabo bagize uruhare mu kwica.’’

Yavuze ko iyi nzira yifashishijwe yatanze umusaruro. Ati “Bose bagomba kugaruka hamwe, birashoboka kandi turabibona ko bigenda bikemuka. Ntabwo byoroshye ariko birashoboka. Hagomba kubaho kutajenjeka. Biragoye, bifite abo bigora, bifite ingaruka.’’

Perezida Kagame yashimangiye ko Abanyarwanda bakwiye kugendera mu nzira imwe yo kwemera icyo bari cyo kandi bakakigira kizima.

Ati “Ni ko igihugu cyubakwa, ni ko cyongera kigasubirana.”

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu 2020 yagaragaje ko igipimo cy’ubwiyunge mu Banyarwanda kiri kuri 94,7%. Ubushakashatsi bugaragaza ko uyu mubare wagiye uzamuka kuko nko mu 2015 bwari kuri 92,5%, mu gihe mu 2010 cyavuye kuri 82,3%.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2