AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga

Yanditswe Apr, 19 2024 14:57 PM | 57,999 Views



Perezida Kagame yavuze ko ubwo u Rwanda rwatangiraga urugendo rwo kongera kwiyubaka, ikintu cy'ibanze kandi gikomeye rwakoze ari uguhindura imyumvire y’abaturage bumvaga ko hari ugomba kubafasha gukemura ikibazo byabo.

Yabibwiye abitabiriye Inama yiswe “Amujae High-Level Leadership Forum” yiga ku iterambere ry’abagore no kubategurira kuba abayobozi beza.

Umukuru w’Igihugu yitabiriye iyi nama kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Mata 2024, aho yayihuriyemo n'abarimo Ellen Johnson Sirleaf wayoboye Liberia na Catherine Samba Panza wabaye Perezida wa Centrafrique.

Perezida Kagame yavuze ko mu rugendo rwo kongera kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ikintu gikomeye Igihugu cyakoze ari uguhindura imyumvire y’abaturage.

Ati "Igihe twatangiye urugendo rwo kongera kwiyubaka, ikintu twavumbuye twagombaga gukora cyari uguhindura intekerezo z'abaturage bacu.”

Yavuze ko hari igihe Abanyarwanda bari babayeho bategereje ubufasha buturutse hanze.

Ati "Ushobora kubibona, abantu bacu bicaraga bazi ko niba hari inzara, hari umuntu uzabazanira ibiryo. Niba hari icyorezo, umuntu agiye kuza kubaha ubufasha. Rero twabaga dutegereje gufashwa n'abaturutse hanze kandi uko kuri kwishe ibintu byose."

Perezida Kagame yavuze ko hashyizwe imbaraga mu kwereka abaturage ko bagomba kuva muri iyo myumvire, bakishakamo ibisubizo.

 Ati “Twarabishimangiye cyane kandi twari dufite ingero zo kubyerekana, kwerekana uko dukeneye kuva muri ibyo. Bahawe izo nshingano, bahabwa ibisabwa, batangira kwikorera ibintu.”

Yakomeje agira ati “Ubufasha buturutse hanze, buzahora buza cyangwa bushobora kuba bukenewe. Ariko bugomba kubakira ku bintu wowe ubwawe uri kugerageza gukora.”

Inama ya “Amujae High-Level Leadership Forum” yabaye bwa mbere tariki ya 8 Werurwe 2020. Igamije kurema icyizere mu bagore kugira ngo biyumvemo ko bakwiye kujya mu myanya y’ubuyobozi ikomeye, batange umusanzu wabo mu kugena ahazaza h’umugabane.

Iyi nama iri kubera muri Kigali Convention Centre, yitabiriwe n’abagore 42 bari mu myanya y’umuyobozi, baturutse mu bihugu 19 byo ku Mugabane wa Afurika.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2