AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kwibonamo ibisubizo by’igihugu aho kwisanisha n’ibibazo

Yanditswe Apr, 01 2024 19:24 PM | 137,448 Views



Perezida Paul Kagame yavuze ko urubyiruko rukwiye kwibonamo ibisubizo by’igihugu aho kwibonamo ibibazo gifite kuko rwubakiwe ubushobozi bwarufasha kugira icyo rukora.

Yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Radio10 na Royal FM kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Mata 2024, cyagarutse ku ngingo zitandukanye zikora ku buzima bw’igihugu.

Ubwo yakomozaga ku Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Kagame yagereranyije iki gihe n’umwanya udasanzwe ukeneye umusanzu wa buri wese.

Ati “Umwanya tugiye kwibuka, si ukwibuka gusa abacu twabuze. Harimo no kwibuka n’impamvu byabaye n’ibyakorwa kugira ngo bitazasubira.’’

Yavuze ko bikwiye no gushingira ku ruhare rwa buri Munyarwanda kuko kwibuka ari ibya buri wese.

Ati “Icya mbere nsaba, ni buri Munyarwanda kwireba muri iyi shusho y’igihugu dushaka, akabonamo umwanya we mu gutanga umusanzu no kugerwaho n’inyungu zigomba kumugeraho akumva ko ari ize. Iyo abantu bafite iyo myumvire, ibindi byose biroroha.’’

U Rwanda rugiye kwibuka ku nshuro ya 30 mu gihe abasaga 73% by’abarugize ari abafite imyaka iri munsi ya 35.

Perezida Kagame yibukije ko n’igihugu kuva aho cyari cyaragiye hasi kikaba kigeze aho kiri, byashingiye no ku ruhare rw’urubyiruko.

Ati “Uruhare rwari runini ni iyo myaka. Uruhare rw’imyaka nk’iyo ntirukuka, bajye bibonamo ibisubizo by’igihugu aho kwibonamo ibibazo by’igihugu. Benshi bagiye mu mashuri bariga, abandi bari mu mirimo. Abandi batabonye ayo mahirwe, ni nshingano zacu ngo tuyabagezeho.’’

Perezida Kagame yatangaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye mbere ya tariki ya 4 Mata 1994, mu myaka 30 ishize. Yagaragaje ko Abatutsi batangiye gukorerwa Jenoside guhera mu myaka ya 1960, abarokotse bahungira mu mahanga.

Yagaragaje ko ibyabaye mu Rwanda bisa nk’aho nta somo byasigiye amahanga kuko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hasa n’ahari kubera jenoside kandi arebera.

Icyumweru cy’Icyunamo ndetse n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi bizatangira ku wa 7 Mata 2024.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2