AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriye Malu Dreyer uyobora Intara ya Rhénanie-Palatinat

Yanditswe Apr, 04 2024 20:11 PM | 111,283 Views



Kuri uyu wa Kane, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Minisitiri akaba na Perezida w’Intara ya Rhénanie-Palatinat yo mu Budage, Malu Dreyer n'itsinda ayoboye, bari mu Rwanda aho bitabiriye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Madamu Malu Dreyer baganira ku ngingo zirimo ijyanye na gahunda nshya yo guha urubyiruko rw'u Rwanda ubumenyi mu bya siyansi yiga ku bumenyamuntu.

Malu Dreyer yaherukaga kugirira uruzinduko mu Rwanda mu 2022 aho yaganiriye na Perezida Kagame ku ngingo zo kunoza umubano uhuriweho n’impande zombi.

Muri ibyo biganiro hanzuriwemo ko imikoranire igezwa mu rwego rw’imiyoborere, iterambere ry’ishoramari no kuzamura ubukungu binyuze mu guhererekanya inararibonye.

U Rwanda na Rhénanie-Palatinat bimaze imyaka isaga 40 bifitanye umubano wihariye, binyuze mu gusangira ubunararibonye mu nzego zitandukanye zirimo Uburezi n’Ubuzima no guhanahana ubumenyi hagati y’abaturage ku mpande zombi.

Umubano w’u Rwanda n’Intara ya Rhénanie Palatinat watangiye byeruye mu 1982. Iyi ntara yafashije u Rwanda mu kuzamura urwego rw’uburezi binyuze mu gutanga ibikoresho bitandukanye no gushyigikira ubuzima cyane hibandwa mu kongera ubumenyi mu ikorwa ry’imiti.

Intara ya Rhénanie-Palatinat ikorana n’ibigo by’amashuri bitandukanye ndetse mu 2022 yari ifitanye imikoranire n’ibisaga 180 mu gihugu hose n’imiryango irenga 50 itandukanye irimo n’ifasha gukumira ihohoterwa ryo mu ngo n’irishingiye ku gitsina.

Ubwo hizihizwaga imyaka 35 y’ubufatanye bw’u Rwanda na Rhénanie-Palatinat mu 2017, byavugwaga ko kuva iyi ntara itangiye ubufatanye (jumelage) n’u Rwanda yari imaze gutanga miliyoni zisaga 100 z’amayero yanyujijwe mu mishinga y’iterambere.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2