AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Perezida Kagame yageze muri Zambia mu ifungurwa ry'ishami rya SDGs

Yanditswe Aug, 07 2019 10:37 AM | 8,774 Views



Kuri uyu wa Gatatu Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba na Perezida w'Inama y'Ubutegetsi y'Ikigo Nyafrika cy'Intego z'Iterambere Rirambye, SDGs yageze i Lusaka muri Zambia.

Biteganyijwe ko aza kwifatanya na mugenzi we  Edgar Lungu mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Ikigo cya SDGs Ishami rya Afurika y'Amajyepfo. Ni ikigo gifite icyicaro I Lusaka muri Zambia.

Amasezerano yo gutangiza iki kigo yasinyiwe i New York  muri Leta Zunze ubumwe za Amerika mu kwa cyenda mu 2018 hagati ya Leta ya Zambia n’ikigo cya Afrika cy’Intego z’Iterambere Rirambye.

Iki ni ikigo kigenga kidaharanira inyungu, gifasha leta z’ibihugu, inzego zikorera n’ibigo by’ubushakashatsi kwihutisha intego z’iterambere rirambye.

Usibye Perezida Paul Kagame, uwo muhango uritabirwa n'abayobozi baturutse muri za guverinoma z’ibihugu barenga 200, abahagarariye imiryango n'ibigo mpuzamahanga igamije iterambere n’abandi.

Umukuru w'Igihugu yaherukaga muri Zambia mu kwezi kwa 6 muri 2016, ubwo yagiriraga uruzinduko rw'akazi muri icyo gihugu.

Intego z’iterambere rirambye uko ari 17 zigamije kuzamura imibereho y’abatuye isi, icyifuzo kikaba ari uko zaba zagezweho mu mwaka wa 2030. Izi ntego zashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye muri 2015, zisimbuye intego z’ikinyagihumbi, MDGs.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2