Yanditswe Aug, 07 2019 10:37 AM | 8,774 Views
Kuri uyu wa Gatatu Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba na Perezida w'Inama y'Ubutegetsi y'Ikigo Nyafrika cy'Intego z'Iterambere Rirambye, SDGs yageze i Lusaka muri Zambia.
Biteganyijwe ko aza kwifatanya na mugenzi we Edgar Lungu mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Ikigo cya SDGs Ishami rya Afurika y'Amajyepfo. Ni ikigo gifite icyicaro I Lusaka muri Zambia.
Amasezerano yo gutangiza iki kigo yasinyiwe i New York muri Leta Zunze ubumwe za Amerika mu kwa cyenda mu 2018 hagati ya Leta ya Zambia n’ikigo cya Afrika cy’Intego z’Iterambere Rirambye.
Iki ni ikigo kigenga kidaharanira inyungu, gifasha leta z’ibihugu, inzego zikorera n’ibigo by’ubushakashatsi kwihutisha intego z’iterambere rirambye.
Usibye
Perezida Paul Kagame, uwo muhango uritabirwa n'abayobozi baturutse muri za guverinoma
z’ibihugu barenga 200, abahagarariye imiryango n'ibigo mpuzamahanga igamije
iterambere n’abandi.
Umukuru w'Igihugu yaherukaga muri Zambia mu kwezi kwa 6 muri 2016, ubwo yagiriraga uruzinduko rw'akazi muri icyo gihugu.
Intego z’iterambere rirambye uko ari 17 zigamije kuzamura imibereho y’abatuye isi, icyifuzo kikaba ari uko zaba zagezweho mu mwaka wa 2030. Izi ntego zashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye muri 2015, zisimbuye intego z’ikinyagihumbi, MDGs.
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru