AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Perezida Kagame yageze i Londres

Yanditswe Apr, 09 2024 16:46 PM | 56,726 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Londres mu Bwongereza aho yabonanye na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Rishi Sunak, baganira ku ngingo zirimo kwagura umubano w’ibihugu byombi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko aba bombi bahuriye ahazwi nka 10 Downing Street hakorera Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 9 Mata 2024.

Byatangaje ko baganiriye ku mubano w’u Rwanda n’u Bwongereza ndetse n’ubufasha bw’ingenzi icyo gihugu cyaruhaye mu myaka 30 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu bindi, Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, baganiriye ku masezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza mu bijyanye no gukemura ikibazo cy’impunzi n’abimukira.

Amasezerano ya mbere ajyanye no kohereza abimukira bava mu Bwongereza bajya mu Rwanda yasinywe muri Mata 2022, ariko anengwa n’inkinko z’iki gihugu, bituma ku wa 5 Ukuboza 2023 avugururwa kugira ngo hakemurwe inenge zari zagaragajwe.

Mu Ukuboza 2023, ni bwo hasinywe aya masezerano afatwa nk’intambwe ya nyuma y’amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza ku bijyanye n’Ubufatanye mu iterambere ry’Abimukira n’Ubukungu, MEDP treaty [Migration and Economic Development Partnership].

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, mu minsi yashize yavuze ko aya masezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda ari imwe mu nzira nziza zizafasha mu guhagarika abimukira binjira muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu masezerano yo kohereza aba bimukira mu Rwanda, biteganywa ko u Bwongereza buzatanga ibyo bazakenera bageze mu Rwagasabo.

Tariki ya 21 Werurwe 2024, ni bwo Inteko Rusange ya Sena yatoye itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza ku bufatanye mu kwakira abimukira binjiye mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko.


Amafoto: Village Urugwiro



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2