Yanditswe Apr, 06 2024 19:55 PM | 303,696 Views
Perezida Paul Kagame aravuga ko kwigira ku mateka u Rwanda na Repubulika ya Czech byanyuzemo, ari umusingi ukomeye wakubakirwaho mu mibanire n’ubutwererane bw’ibihugu byombi.
Ibi umukuru w’igihugu yabitangaje nyuma yo kugirana ikiganiro cyihariye na Perezida wa Repubulika ya Zcech, Petry Pavel.
Nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Perezida wa Repubulika ya Czech, Petr Pavel yinjiranye icyubahiro muri Village Urugwiro.
Repubulika ya Czech yamaganye Jenoside yakorerwaga Abatutsi kandi isaba Umuryango w’Abimbumbye kugira icyo ukora.
Perezida Paul Kagame avuga ko iki ari igihango gikomeye cyubakiyeho ubucuti n’ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Ibi umukuru w’igihugu yabitangarije abanyamakuru nyuma y’ikiganiro cyihariye yagiranye na Perezida wa Repubulika ya Czech waje kwifatanya n’abanyarwanda mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida Repubulika ya Czech yashimye intamwe u Rwanda rwateye mu iterambere, ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’ikoranabuhanga.
Ashimangira ko igihugu cye kizakomeza gukorana n’u Rwanda by’umwihariko ngo kuko yabonye Perezida Kagame nk’umufatanyabikorwa mwiza.
Perezida wa Repubulika ya Czech ni umwe mu banyacyubahiro batandukanye bari mu Rwanda, aho biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru bifatanya n’Abanyarwanda n’Isi muri rusange mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru