Yanditswe Apr, 19 2024 18:01 PM | 107,335 Views
Perezida Paul Kagame yihanganishije mugenzi we wa Kenya,
William Ruto n'abaturage b'icyo gihugu bari mu gahinda k'urupfu rw'Umugaba
Mukuru w'Ingabo, Gen Francis Omondi Ogolla, waguye mu mpanuka ya kajugujugu ari
kumwe n'abandi basirikare umunani.
Gen Francis Omondi yaguye mu mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 18 Mata 2024. Yabereye mu Gace ka Elgeyo Marakwet muri iki gihugu, kari mu bilometero 400 uvuye mu Murwa Mukuru wa Nairobi.
Abayobozi batandukanye hirya no hino ku Isi, bakomeje koherereza Kenya, ubutumwa bwo kwihanganisha abaturage b’icyo gihugu ndetse n’abo mu miryango y’abaguye muri iyo mpanuka by’umwihariko.
Perezida Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa X (iyahoze ari Twitter) yihanganishije Abanya-Kenya ndetse n’abo mu miryango y’ababuze ababo.
Yagize ati “Nihanganishije Perezida wa Kenya, William Rut0, imiryango n’inshuti z’ababuriye ababo mu mpanuka y’indege, barimo n’Umugaba Mukuru w'Ingabo, Gen Francis Omondi Ogolla.’’
Umukuru w'Igihugu yakomeje avuga ko Gen Francis Omondi “azibukirwa ku bushishozi no kwicisha bugufi byamuranze mu nshingano ze.’’
Abasirikare 9 muri 11 bari muri kajugujugu ya gisirikare barimo na Gen Francis Omondi Ogolla bahise bapfira muri iyi mpanuka, harokoka babiri.
Perezida wa Kenya, William Ruto, yavuze ko yababajwe n'urupfu rwa Gen Francis Ogolla n'abandi baguye mu mpanuka y'indege. Muri icyo gihugu kandi hahise hashyirwaho iminsi itatu y’icyunamo mu rwego rwo guha icyubahiro abaguye muri iyo mpanuka.
Muri iyi minsi amabendera arimo irya Kenya, iry'Igisirikare cya Kenya n'iry'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba muri Kenya no muri ambasade zayo mu mahanga yururukijwe, agezwa muri kimwe cya kabiri.
Perezida Paul Kagame yihanganishije mugenzi we wa Kenya, William Ruto n'abaturage b'icyo gihugu bari mu gahinda k'urupfu rw'Umugaba Mukuru w'Ingabo, Gen Francis Omondi Ogolla waguye mu mpanuka ya kajugujugu ari kumwe n'abandi basirikare umunani.
— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) April 19, 2024
Umukuru w'Igihugu yavuze ko Gen… pic.twitter.com/tIZbbvT80v
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru