AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza baganiriye ku bibazo bya RDC

Yanditswe Apr, 09 2024 19:06 PM | 101,642 Views



Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, baganiriye ku bibazo by’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC n’uko byashakirwa imiti.

Umukuru w’Igihugu yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak mu biro bye, biri Downing Street, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 9 Mata 2024.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yagaragaje ko yifatanyije n’u Rwanda mu gihe rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse ashimangira ko ibi bihe byo kwibuka byerekana ko u Rwanda rwavuye kure.

Perezida Kagame yashimiye Sunak ku bw’umusanzu u Bwongereza bukomeje guha u Rwanda mu ngeri zitandukanye.

Abayobozi bombi baganiriye ku mutekano wo mu Karere ndetse n’intambara itutumba mu Burasirazuba bwa RDC.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yagaragaje ko ikibazo cy’umutekano muke gikwiye gukemurwa hifashishijwe ubushake bwa politiki.

Uburasirazuba bwa RDC bwabaye isibaniro ry’intambara cyane ko habarizwa imitwe yitwaje intwaro isaga 250. Igiteye inkeke ni ubwicanyi bukorerwa abo mu bwoko bw’Abatutsi ndetse n’imvugo zibiba urwango zikomeza gukwirakwizwa.

Kuri ubu Ingabo za Leta ya RDC, FARDC, zifatanyije n’Ihuriro ry’imitwe yibumbiye muri Wazalendo, FDLR irimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ingabo z’u Burundi n’iza SADC zihanganye n’Umutwe wa M23 ugizwe n’Abanye-Congo baharanira uburenganzira bwabo.

RDC ishinja u Rwanda gufasha M23 mu gihe rwo ruhakana ibi birego ruvuga ko bigamije kuruharabika no kwihunza inshingano kw’abayobozi b’iki gihugu bananiwe kuyobora no kugishyira ku murongo bagahitamo kubitwerera abandi.

Perezida Kagame aheruka kugaragaza ko u Rwanda rudakwiye gukomeza kwitirirwa ibibazo byo muri RDC bimaze imyaka 30 bitarabonerwa igisubizo.

Mu gushaka umuti kuri iki kibazo, hari ibiganiro bya Nairobi na Luanda byatangiye mu 2022 bigamije gushaka ibisubizo muri RDC no mu karere muri rusange ariko nta musaruro byatanze.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2