AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

U Rwanda rwifuza ko Isi iha agaciro igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi- Perezida Kagame

Yanditswe Apr, 08 2024 18:00 PM | 94,328 Views



Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwifuza ko Isi iha agaciro igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu birinda kuyihakana no kuyipfobya.

Ibi Umukuru w'Igihugu yabigarutseho mu kiganiro n'abanyamakuru cyitabiriwe n’abanyamakuru biganjemo abakorera ibitangazamakuru mpuzamahanga, bakurikiranye igikorwa cyo gutangiza icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Perezida Paul Kagame yasobanuye ko buri mwaka ibihugu bitandukanye byifatanya n'u Rwanda mu bikorwa byo kwibuka ndetse byinshi bikarushaho gusobanukirwa amateka u Rwanda rwanyuzemo.

Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko nubwo hashize imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, hakiri bimwe mu bihugu ndetse n'abayobozi mu nzego nkuru zo mu miryango mpuzamahanga bakigaragara mu bikorwa byo gupfobya ndetse no kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku kibazo yabajijwe n'umunyamakuru kirebana n'u Bufaransa uburyo bubanye n’u Rwanda, ahereye ku butumwa bwa Perezidanse y’icyo gihugu n’ubwo Perezida Emmanuel Macron we ubwe yatangaje ku munsi wo kwibuka nyirizina, Perezida Kagame yasubije ko muri iki gihugu hakiri abantu mu nzego zinyuranye bakiziritswe n’amateka.

Yagize ati "Umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa uhagaze neza muri iyi minsi, gusa hirya y'ibyo hari amateka y'igihe kirekire aturuka ku bibazo byabaye mu gihugu cyacu mu myaka 30 ishize, gusa nemeranya n'imitekerereze yanjye ko hari impinduka. Ariko hari bamwe barimo n'abanyapolitiki n'abo mu zindi nzego mu Bufaransa bakiboshywe n'ibyabaye na nubu bakibereye muri politiki ya kera, tuzakomeza gukorana n'abafite imyumvire ifite icyerekezo kizima, ntawe nacira urubanza, abanyapolitiki nibo bafite ibibazo. Nkunze kumva bavuga ibintu byivuguruza, ntabwo mbitindaho ahubwo ndeba ibyiza byatuma tugira aho tugera."

Iki kiganiro Perezida Kagame yagiranye n'abanyamakuru kibaye nyuma y'umunsi umwe hatangijwe ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2