Yanditswe Apr, 08 2024 17:59 PM | 88,358 Views
Perezida Paul Kagame yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ari
mwiza kuva mu bihe bishize ndetse bazakomeza kuwusigasira neza.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Mata 2024. Ni nyuma y’umunsi umwe u Rwanda rutangiye iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida Kagame abajijwe uko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wifashe nyuma y’uko Perezida Emmanuel Macron atitabiriye #Kwibuka30, yavuze ko umeze neza.
Yagize ati “Inyuma y’ibyo hari amateka maremare y’ibibazo bigendanye n’ibyabaye mu gihugu mu myaka 30 ishize. Niyumvamo ko hari intambwe yatewe gusa haracyari abantu muri politiki n’izindi nzego z’u Bufaransa baheranywe n’ibyabaye mu mateka. Baracyabayeho mu hashize.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko we abona umubano w’ibihugu byombi uri mu cyerekezo kizima kandi uzakomeza kubungabungwa.
Ati “Ngize icyo mvuga nk’umwanzuro, ntekereza ko Abafaransa ari abantu bashyira mu gaciro kandi dushobora gukorana.’’
Perezida Kagame yavuze ko nubwo hatabura ibivugwa by’agatotsi nk’uko byagenze ubwo Macron atitabiraga igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ibyo bidahangayikishije.
Yakomeje ati “Numvise ibyavuzwe ariko kuri njye nitaye ku byiza bishobora kubaho mu gihe twakomeza gutera imbere, utu tuntu duto tuzahoraho. Twe turacyari mu murongo wo gukomeza gutera intambwe, nubwo twanyuze mu mateka mabi.’’
Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wajemo agatotsi kubera uruhare rw’iki gihugu mu mugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyishyira mu bikorwa no gukingira ikibaba abajenosideri.
Mu 2021 ni bwo umubano w’ibihugu byombi wongeye kuzahuka ndetse ubwo Perezida Macron yari ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali tariki ya 27 Gicurasi 2021, yicujije kuba igihugu cye cyari kiyobowe na François Mitterrand cyarashyigikiye Leta yateguye Jenoside, anasaba imbabazi.
Macron yabaye uwa kabiri wayoboye u Bufaransa wasuye Urwibutso rwa Kigali nyuma ya Nicolas Sarkozy, warusuye muri Gashyantare 2010. Yasabye imbabazi kubera ‘amakosa’ n’ubuhumyi’ bw’u Bufaransa muri Jenoside.
Mu gihe u Rwanda rwinjiraga mu Cyumweru cy’Icyunamo, ku wa 7 Mata 2024, Perezida Macron yifatanyije narwo, avuga ko u Bufaransa bwemera uruhare rwabwo muri ayo mateka kandi ko buzakomeza kuba hafi y’u Rwanda.
Ati “Amateka agomba gukomeza kuvugwa, agasesengurwa n’inzobere zacu mu buryo buboneye […] ibikorwa bigomba gukomeza ku buryo ayo mateka yigwa, agahererekanywa.”
Yavuze ko nubwo atabashije kubana n’Abanyarwanda ariko umunsi utangira Kwibuka ari umwanya w’ ingirakamaro kandi uteye agahinda mu mateka ahuriweho n’ibihugu byombi.
Amafoto: Mugenzi Steven
Umwanditsi: Safa Claudia Uwingeneye
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru