AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Nyabihu: Urubyiruko rwishyize hamwe mu komorana ibikomere

Yanditswe Apr, 09 2024 12:18 PM | 94,326 Views



Bamwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu, rurimo urukomoka mu miryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’urwo mu yayigizemo uruhare rwishyize hamwe mu Itsinda Never Again-Rambura ryo komorana ibikomere.

Ni urubyiruko ruvuga ko rwiyemeje kubaka Umuryango Nyarwanda uzira ingengabitekerezo ya Jenoside no gusigasira Ubunyarwanda.

Itsinda rya Never Again-Rambura rigizwe n’urubyiruko 80, aho ryatangiye mu 2012. Mu buhamya bwabo bashimangira ko bakize ibyo bikomere.

Abarishinze bavuga ko bari bagamije komorana ibikomere kubera ko ari abakomoka ku babyeyi bakoze Jenoside bari bafite ibikomere by’ibyo bakoze mu gihe abarokotse na bo bafite ibyo bikomere ababyeyi babo batewe na Jenoside.

Mutabazi Olivier w’imyaka 21, ni umwe mu bari muri iryo tsinda wabwiye RBA ko yakuranye ipfunwe ryo gusanga hari abo mu muryango we bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi none bakaba bafungiye icyo cyaha. 

Ku rundi ruhande, Akayezu Emma w’imyaka 16, we ababyeyi be barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni amateka avuga ko yamukomerekeje.

Uru rubyiruko rugaragaza ko rushishikajwe no kubaka u Rwanda rushya ruzira amacakubiri, kandi rwiyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu ijambo ritangiza Icyumweru cy’Icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Paul Kagame, yashimangiye ko urubyiruko ari rwo barinzi b’ejo hazaza h’u Rwanda.

Mbarushimana Pio



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2