Yanditswe Apr, 04 2024 09:42 AM | 90,448 Views
Abakorera mu Isoko rya Mukamira riherereye mu Karere ka
Nyabihu bagaragaje ko babangamirwa cyane n’ibibazo by’amazi menshi aryuzuramo
iyo imvura yaguye ndetse bakabura aho bapakururira ibicuruzwa byabo.
Izi mbogamizi bagaragaje ko ziri mu bituma abagana Isoko rya Mukamira bagenda bagabanuka ndetse rikaba rititabirwa uko bikwiye.
Muri iri soko hagaragara ibisima byinshi byo gucururizaho bitariho ibicuruzwa, ahandi imiryango ifunze yararitsweho n’ibitagangurirwa.
Agace gato gusa ko mu marembo y’iri soko ni ho usanga bake mu bacuruzi b’ibiribwa.
Aba bacuruzi ndetse n’uhagarariye abikorera muri Mukamira basabye inzego bireba gushaka umuti ku bituma isoko ryabo rititabirwa kuko bikomeje rishobora gufunga imiryango.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukamira, Bizimana Placide, yavuze ko nubwo bimeze bityo inzego z’ubuyobozi hari ingamba zafashe mu gukemura iki kibazo.
Isoko rya Mukamira ryubatswe mu 2008, rikaba riri hagati y’andi masoko ateye imbere ya Kora na Byangabo.
Uwimana Emmanuel
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru