AGEZWEHO

  • Twahisemo kuba umwe no gushyira inyungu za buri mu Nyarwanda imbere - Perezida Kagame – Soma inkuru...
  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...

Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara

Yanditswe Apr, 19 2024 18:18 PM | 112,858 Views



Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyabihu, bagaragaje ko batewe impungenge n’imigirire iganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside ihagaragara ndetse igakorwa na bamwe mu bakoresha imyanya y’akazi mu kuzimiza ibimenyetso bya Jenoside no gushaka gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda. 

Ibi byagarutsweho mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, byahuriranye no gushyingura mu cyubahiro imibiri 51 yabonetse muri Nyabihu.

Muri iyo mibiri 51 yashyinguwe mu cyubahiro, harimo iyabonwe n’abaturage bari mu bikorwa bitandukanye by’ubuhinzi n’ubwubatsi hirya no hino mu Karere ka Nyabihu. 

Abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rw Jenoside rwa Mukamira, bavuze ko baruhutse intimba bahoranaga ariko kandi bataheranwe n’agahinda.

Aha muri Nyabihu ni mu cyahoze ari amakomini ya Nkuri, Giciye, Karago na Nyamutera, ni hamwe mu ho Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ubukana bigizwemo uruhare n’abacurabwenge ba Jenoside, benshi bavukaga muri aka gace barimo na Perezida Habyarimana Juvenal ndetse n'abandi bahungiye mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Nyuma y’imyaka 30 ishize, abarokotse Jenoside muri aka gace bagaragaje ko batewe impungenge n’ibikorwa bihagaragara bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi kandi byashimangiwe n’Umuryango IBUKA wagarutse ku kibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara mu rubyiruko rwo muri Nyabihu, ndetse na bamwe mu bakoresha imyanya y’akazi bagamije kuzimiza ibimenyetso bya Jenoside nk’uko byasobanuwe na Me Bayingana Janvier ushinzwe ubutabera muri IBUKA.

Umunyamabanga wa leta Muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, akaba n’imboni ya Nyabihu, Eric Rwigamba yasabye abatuye aka Karere kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bwavuze ko habarurwa imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi igera ku 1083 itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro. 

Muri uru rwibutso rwa Jenoside rwa Mukamira ruruhukiyemo imibiri irenga ibihumbi bibiri. 

Robert Byiringiro



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2