Yanditswe Apr, 08 2024 15:51 PM | 47,315 Views
Perezida Kagame yavuze ko kuba hari abakekwaho uruhare
muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bataraburanishwa cyangwa bahabwe
ubutabera n’ibihugu bibacumbikiye, bidashobora kubuza Abanyarwanda gukomeza
kwiteza imbere.
Yabitangaje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Mata 2024, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bo mu Rwanda n’abakorera itangazamakuru ryo mu mahanga. Cyabaye nyuma y’umunsi umwe u Rwanda rwinjiye mu Cyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 10 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida Kagame yavuze ko umuryango mpuzamahanga hari uruhare wagize mu mateka y'u Rwanda ariko hari amasomo byasize ko Abanyarwanda ari bo bakwiye kwiyitaho mbere y'abandi.
Ati “Twe twize amasomo yacu yo kwiyitaho, n’ibyacu no guhagarika kuba abareba cyane aho twibabaje.’’
Nyuma y’imyaka igera kuri 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, haracyari abarenga 1000 bakekwa kuyigiramo uruhare batuye mu bihugu byo ku Mugabane wa Afurika, u Burayi, Amerika y’Amajyaruguru n’ahandi bataragezwa imbere y’ubutabera ngo baburanishwe.
Perezida Kagame yavuze ko hakiri ibihugu byinangiye gutanga ubutabera ku babicumbitsemo bakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo hari imbaraga zashyizwe mu gukorana n’ibihugu barimo.
Ati "Ku bantu bari ahantu hatandukanye bagize uruhare muri Jenoside, barahari. Twavuganye n’abantu babacumbikiye, twabikoze imyaka myinshi. Hari ibyatanze umusaruro n’ibitarakunda, ariko abo bantu ntibakwiye guhagarika ubuzima bwacu kugenda uko bugomba kugenda.’’
Ubushake buke bwa politiki ni yo nzitizi yakomeje kugaragazwa mu gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuva mu 2007, u Rwanda rumaze gutanga inyandiko 1149 zo guta muri yombi abakekwaho ibyaha mu bihugu 33. Abantu 30 ni bo rwohererejwe mu gihe 29 baciriwe imanza n’ibihugu byari bibacumbikiye.
U Rwanda rugaragaza ko hakiri abantu 1942 batarafatwa bari hirya no hino mu bihugu bitandukanye birimo n’ibitaramenyekana.
Safa Claudia Uwingeneye
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru