AGEZWEHO

  • WASAC igiye kubaka bundi bushya ikimoteri cya Nduba – Soma inkuru...
  • Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye guhagurukira abateza urusaku – Soma inkuru...

Ni uwuhe muti urambye w’ibibazo bikomeje kugaragara mu makoperative?

Yanditswe Apr, 20 2024 16:45 PM | 105,366 Views



Mu gihe abanyamuryango ba koperative hirya no hino mu gihugu bagaragaza ko ubushyamirane n'imicungire mibi aribyo bituma nyinshi zisenyuka zidateye kabiri, Ikigo cy'Igihugu cy'Amakoperative cyayasabye kujya amenyekanisha imikorere yayo kugira ngo hamenyekane kare akora ndetse n’andi ya baringa bityo hakumirwe ibibazo.


Mu karere ka Rubavu kimwe n’ahandi mu Ntara y’Iburengerazuba, haracyagaragara bimwe mu bibazo bigishyamiranya abanyamuryango ba koperative kugeza n’ubwo hari izirindimuka zigasigara ku izina gusa.


Ibyinshi mu bibazo biri muri koperative zitandukanye bishingiye ku miyoborere n'imicungire, ingaruka zikaba inyereza ry'umutungo n'ibihombo.


Ikigo cy'Igihugu cy'Amakoperative kivuga ko gishingiye ku makuru gifite hakwiye ingamba kugira ngo akajagari kari muri koperative gacike hasigare izikora bya nyabyo. 


Mu isesengura RCA irimo, izabarura koperative zose n’icyo zikora ubundi zishyirwe mu byiciro kandi muri buri Karere hashyirweho ihuriro rishinzwe kuzikurikirana hagamijwe kumenya imikorere yazo mu buryo buhoraho.

 
Mu banyamuryango barenga 10500 banditse mu kigo cy'Igihugu cy'Amakoperative, abarenga 2700 babarizwa mu Ntara y’Iburengerazuba.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2