AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Ndabasaba ikintu cyoroshye ariko gikeneye umuhate- Perezida Kagame asoza umwiherero w'abayobozi

Yanditswe Mar, 21 2024 07:04 AM | 101,846 Views



Perezida Paul Kagame yibukije abagize Guverinoma ko inshingano zabo ari umukoro woroshye ariko ubasaba umuhate no kwiyemeza kugira ngo bagere ku ntego zabo no kuganisha Igihugu mu cyerekezo cyihaye.

Ni ubutumwa yagarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 21 Werurwe 2024, ubwo yasozaga umwiherero w’abagize Guverinoma wari umaze iminsi ibiri ubera ku Intare Arena i Rusororo.

Perezida Kagame yasabye abayobozi ko bakwiye guhora bazirikana iterambere ry’umuturage ndetse bakamuhoza ku isonga mu byo bakora. Yabibukije ko bakwiye kwitondera no kugira ubwoba bwo gutsindwa.

Yagize ati “Bamwe muri twe banyuze mu bintu birenze, ariko ndabasaba ikintu cyoroshye, gishobora gukoreka ariko gikeneye kugira umuhate ndetse no kwiyemeza. Ni uwuhe muhate, ni iyihe ngano yawo ufite? Ni uwuhe muhate wo gukora ibikwiye?’’

Umukuru w’Igihugu yabwiye abayobozi ko bamwe muri bo bahiriwe kuko uburyo Igihugu cyatangiye, aho kiri n’uko cyakomeje kwiyubaka, bishingiye ku mitekerereze.

Yavuze ko atasaba buri muyobozi kwitwara nkawe cyangwa nka mugenzi we kuko buri wese yanyuze mu mateka yihariye ariko hari ibikwiye guhurirwaho.

Yakomeje ati “Ni iki wizera, ni iyihe politiki wemera, cyangwa amahame ushobora guhaguruka ukarwanira?

Perezida Kagame yavuze ko nubwo abayobozi bafite ubumenyi, impano zitandukanye ariko bakeneye umuhate ku buryo buri wese aba awufite.

Ati “Tugerageze gukora ibyo dushoboye, dukoresheje imbaraga zacu, ubushishozi kugira ngo dutange umusaruro. Bizadufasha gushyira ibintu mu buryo no kubahiriza inshingano z’ibyo tubazwa, bidufashe kumenya aho twavuye, aho turi n’aho tugana ndetse no gukomeza kubyibukiranya. Ndatekereza ko ubwo ari buryo bwiza dukwiye gukoresha.’’

Umwiherero w’iminsi ibiri wabaye ku wa 19-20 Werurwe 2024, wibanze ku biganiro biganisha ku ngamba zikwiye mu iterambere rirambye n’uruhare rw’abayobozi muri urwo rugendo.

Kuva mu 2004, abayobozi bakuru b’Igihugu bajya mu mwiherero aho bahurira hamwe mu gikorwa kigamije kungurana ibitekerezo ku bikwiye kunozwa mu cyerekezo cy’u Rwanda.

Ishimwe Israel



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2