Yanditswe Apr, 01 2024 16:35 PM | 126,973 Views
Perezida Kagame yavuze ko bigoye kumenya igihe ibibazo byo
mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bizarangirira kuko
hari n’ibituruka ahandi.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Mata 2024, mu kiganiro yagiranye na Radio10 na Royal FM.
Uburasirazuba bwa RDC bwabaye isibaniro ry’intambara cyane ko habarizwa imitwe yitwaje intwaro isaga 250.
Kuri ubu Ingabo za Leta ya RDC, FARDC, zifatanyije na Wazalendo, FDLR irimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ingabo z’u Burundi n’iza SADC zihanganye n’Umutwe wa M23.
RDC ishinja u Rwanda gufasha M23 mu gihe rwo ruhora ruhakana ibi birego bidafite ishingiro, ruvuga ko bigamije kuruharabika no kwihunza inshingano kw’abayobozi b’iki gihugu bananiwe kuyobora no kugishyira ku murongo.
Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rudakwiye gukomeza kwitirirwa ibibazo byo muri RDC.
Yavuze ko ibibazo bya Congo atakwemeza igihe bizarangirira bitewe n’imiterere yabyo.
Ati “Nanjye simbizi kuko ibyinshi bituruka ahandi. Nk’ikibazo cya Congo, abantu bavuga Uburasirazuba bwa Congo ukibwira ngo ni ikindi gihugu. Ibibazo bihari ni iby’ubuyobozi bwa Congo.’’
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibyo bibazo babyinjizamo u Rwanda kandi bidakwiye ko rwikorezwa umutwaro utari uwarwo.
Ati “Aho turi, hari ubwo u Rwanda barwikoreza umuzigo wa Congo, ukwiye kuba wikorerwa n’Abanye-Congo n’abayobozi ba Congo.’’
“U Rwanda barwikoreje umuzigo wa Congo igihe kinini. Batwikoreje umuzigo wa Congo imyaka 30, ibintu birarambiranye. Kukwikoreza umuzigo wa Congo ni nko kuKwikoreza umurambo w’impyisi. Dufite ibibazo byacu bitureba.”
Perezida Kagame yavuze ko hari ibibazo byinshi birimo ubukungu bwa RDC, aho Abanyaburayi baba bashaka gufata Congo neza bati “iratwarwa n’Abashinwa, Abarusiya, bakemera kwikoreza abandi umugogoro wa Congo.’’
Ati “Ujya gukura ibyo akura muri Congo, birandebaho iki? Ariko se baranshakaho iki?’’
Umukuru w’Igihugu yavuze ko uzashakira umuti ibibazo byo muri Congo atari u Rwanda, Loni cyangwa amahanga ahubwo yo ubwayo ari yo izatera intambwe ifatika.
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru