Yanditswe Apr, 07 2024 12:52 PM | 184,202 Views
Perezida Paul Kagame yavuze ko ibihe
bikomeye u Rwanda rwanyuzemo, rwabikuyemo amasomo bityo ko Abanyarwanda ari bo bakwiye guha agaciro
ubuzima bwabo.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho muri BK Arena, ubwo yatangizaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’Abanyarwanda batandukanye ndetse n’abakuru b’Ibihugu bavuye hirya no hino ku Isi.
Perezida Kagame yavuze ko uyu munsi imitima y’Abanyarwanda yuzuye agahinda kubera Abatutsi bishwe muri Jenoside, ariko ifite n’amashimwe y’uburyo u Rwanda rwahindutse.
Yagize ati “Ku barokotse, twabasabye gukora ibidashoboka ngo mwikorere umutwaro wo gutanga imbabazi ku bitugu byanyu. Ibyo tubasaba buri munsi, turabibashimira.”
Umukuru w’Igihugu avuga ko iterambere ry’u Rwanda ari umusaruro w’amahitamo yakozwe mu kuzura igihugu.
Ati “Umusingi wa byose ni ubumwe. Twishimiye ko inshuti zacu ziri kumwe natwe, zavuye mu bice bitandukanye by’Isi. Twishimiye kuba mwifatanyije natwe kuri uyu munsi uremereye. Umusanzu mwatanze mu kwiyubaka k’u Rwanda ni munini cyane ndetse wadufashije kugera aho turi uyu munsi.’’
Perezida Kagame yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagakwiye kuba yarasize isomo ku Isi kubera ko ibyabaye ari integuza y’uko ubwicanyi bushobora kuba aho ari ho hose mu gihe bititaweho.
Umukuru w’Igihugu yagarutse ku nkuru y'ubutumwa bwavuye kuri Romeo Dallaire wari Umuyobozi w’Ingabo za Loni zari mu butumwa bwo kubungabunga Amahoro mu Rwanda, MINUAR, bumubwira ko Ingabo za FPR Inkotanyi, nizikomeza kugana mu bice byarimo Ingabo z'u Bufaransa zizahura n'akaga.
Ni ubutumwa bwari mu ibaruwa yari yohererejwe Gen Dallaire n'uwari uyoboye Ingabo z’u Bufaransa zari muri Opération Turquoise, Perezida Kagame avuga ko agifitiye kopi.
Yagize ati "Ubutumwa bwavugaga ko ‘FPR izishyura ikiguzi mu gihe izagerageza gufata ibice bya Butare. Dallaire yampaye ubutumwa, avuga ko u Bufaransa bufite kajugujugu, intwaro ziremereye watekereza, kandi bwiteguye kubikoresha nitutumva ubusabe bwabo. Namubajije niba abasirikare b’Abafaransa bava amaraso nk’uko abacu bigenda. Naramushimiye, mubwira ko agenda akaruhuka.''
Perezida Kagame yavuze ko yahise ateguza ingabo zari mu bice by’Amajyepfo byarimo Ingabo z’Abafaransa ndetse baratera.
Yagize ati “Nahise mbwira umuyobozi w’ingabo zari muri ako gace, Fred Ibingira mubwira kwitegura kugenda, kujya kurwana. Twafashe Butare twari twihanangirijwe gufata. Mu byumweru, igihugu cyose cyari cyafashwe. Twatangiye kucyubaka. Ntitwari dufite intwaro nk’izakoreshwaga mu kudutera ubwoba.’’
Yavuze ko muri urwo rugamba, hari abo yabwiye ko bari kwitangira Igihugu cyabo, badakwiye kwiganda.
Ati “Hari abo nabwiye ko ubu ari ubutaka bwacu ndetse abava amaraso bazaba babuguyeho.’’
Perezida Kagame yavuze ko muri ibyo byose u Rwanda rwanyuzemo byatumye biyubakamo ubushobozi bwo guhangana n’icyabatera no guhangana n’uko ibyabaye byasubira.
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru