AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Musanze: Abarokotse Jenoside barasaba ko inzibutso zibungabungwa kurushaho

Yanditswe Nov, 03 2023 14:11 PM | 31,566 Views



Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Musanze bavuga ko bashingiye ku mwihariko w’amateka ya Jenoside yaranze aka gace, inzibutso bahafite zigomba kugira umwihariko wo kuzibungabunga kugira ngo abahagenda, abahakomoka n’abahatuye bajye bahora bayazirikana.

Izo nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, zikeneye guhabwa umwihariko mu Karere ka Musanze harimo urwa Kinigi na Busogo kuko urw’Akarere rwashyizwe mu cyahoze ari Cour d’Appel ya Ruhengeri rwo rwamaze gutunganywa akaba ari nazo nzibutso eshatu aka karere gafite.

Abarokotse Jenoside bashima ko Urwibutso rwa Kinigi rwasanwe ariko ngo haracyarimo ikibazo cy’imibiri ishyinguwemo bakeka ko yangijwe n’amazi, bagasaba ko byakosorerwa rimwe no kuhashyira urwibutso rugezweho rubungabunga amateka ya Jenoside muri aka gace gafatwa nk’akayigeragerejwemo.

Urwibutso rwa Busogo rwo ngo ruracyafite igice gishyinguyemo imibiri kidatunganijwe bikaba byagira ingaruka ku mibiri ihashyinguwe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko ibibazo abarokotse Jenoside bagaragaza bifite ishingiro kandi bizwi.

Bwizeza ko bigiye kubonerwa ibisubizo hatunganywa izi nzibutso nk’uko byasobanuwe na Bizimana Hamisi Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Musanze.

Urwibutso rwa Kinigi rushyinguwemo imibiri 166, urwa Busogo ni 436 mu gihe mu rwibutso rw’akarere ruzwi nka Cour d’Appel ya Ruhengeri haruhukiyemo imibiri irenga 800.

Uwimana Emmanuel



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2