Yanditswe Mar, 19 2024 17:17 PM | 48,947 Views
Mu Rwanda hatangijwe umushinga w'ikoranabuhanga rizifashishwa mu gutwara abantu n’ibintu, ukaba witezweho gukuraho imbogamizi zikigaragara mu ikoreshwa ry'ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.
Hashize imyaka isaga 6 uruganda rukora imodoka za Volkswagen rutangiye imirimo yarwo mu Rwanda, mu mwaka wa 2019 uru ruganda rwinjije bwa mbere ku isoko ry'u Rwanda imodoka zikoresha amashanyarazi, ibitari bimenyerewe.
Umuyobozi w'uru ruganda, Serge Kamuhinda avuga ko nubwo hari uruhare rufatika Leta y'u Rwanda yashyizeho mu korohereza abashoramari bazana imodoka na moto bikoresha amashanyarazi, ariko hakiri n'imbogamizi ijyanye n'ubuke bw'ibikorwaremezo ibyo binyabiziga bikenera ndetse n'ubumenyi buhagije mubya tekiniki y'ibyo binyabiziga.
Muri izo mbogamizi kandi harimo nk'ubuke bw'aho ibi binyabiziga bishobora kongererwamo amashanyarazi ahazwi nka Charging Stations, nka kimwe bamwe mu babikoresha bagaragaza nk'imbogamizi ishobora gutuma ibinyabiziga byabo akenshi bitanarenga Umujyi wa Kigali.
Kuri uyu wa Kabiri mu Rwanda hatangijwe gahunda y'ikoranabuhanga rishya mu rwego rw'ubwikorezi, yiswe Smart Mobility Lab, igamije guteza imbere ikoranabuhanga muri uru rwego by'umwihariko hifashishijwe ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
Umuyobozi uhagarariye iyi gahunda mu kigo cy'Abadage cyita ku mishinga y'iterambere GIZ, Andrea Denzinger ahamya ko iyi gahunda yitezweho gukuraho zimwe mu nzitizi zigaragazwa n'abakoresha ibinyabiziga bikoresha umuriro w'amashanyarazi.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego u Rwanda rufite ko mu mwaka wa 2030 ruzaba rwagabanyije 38% by'imyuka ihumanya ikirere, mu 2021 Leta y'u Rwanda yasoneye umusoro ungana na 58% ku modoka zikoresha amashanyarazi.
Adamas Kwizera
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru